Rwamagana: Ihame ry’uburinganire ni amahirwe angana kuri buri wese

Ababana badasezeranye basezeranye imbere y'amategeko bemeza ko bagiye gutekana mu miryango.

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku kwimakaza ihame ry’uburinganire, hasezeranijwe imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Abasezeranye basobanuriwe ihame ry’uburinganire, basabwa kubana neza, gufatanya muri byose nk’umuntu umwe.

Ni igikorwa cyateguwe n’Intara y’iburasirazuba, cyabereye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana. Insanganyamatsiko igira iti “Kwimakaza ihame ry’uburinganire, imbarutso y’imiyoborere myiza n’iterambere rirambye”

Ishimwe Aline wo mu Kagari ka Sasabirago, umudugudu wa Rukwaya avuga ko ababana batarasezeranye bajya bahura n’imbogamizi. Ati “nkiyo habaye amakimbirane, umugabo ashobora kugukubita, akakwirukana nta n’impamba aguhaye, kandi mwaranabyaranye”.

Yakomeje agira ati “iyo mwasezeranye mukagira icyo mupfubiranaho agira icyo aguha. Nkaba nshishikariza ababana batarasezeranye gusezerana, kuko iyo mutasezeranye mu mategeko uba witwa indaya”.

Nsanguwera Jean D’Amour wo mu Murenge wa Fumbwe yashimye iki gikorwa aakanakangurira abagabo bagenzi be batarasezerana gusezerana. Ati “iyo mubanye musezeranye muba mufitanye icyizere hagati yanyu, muhuje umutima muri kumwe, mugafashanya kuko ari byiza mu muryango”.

Yakomeje agira ati “hari icyambabazaga, kumva ko umwana nabyaye batamunyandikaho ngo ni uko tutasezeranye, iki kintu cyajyaga kimbabaza cyane, ariko ubu kirakemutse”.

Rose Rwabuhihi, ni Umugenzuzi Mukuru w’ihame ry’uburinganire ari kumwe Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana.

Mbonyumuvunyi Radjab ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko igikorwa cyo gusezeranya cyabereye mu Mirenge yose 14 igize Akarere, akaba ari n’icyumweru cyo gutangiza ubukangurambaga bwimakaza ihame ry’uburinganire.

Aho yagize ati “Kugirango imiryango isezerane ni uko haba harabayeho urugendo rwo kubegera, tubasobanurira ibyiza birimo, tukabafasha gutera iyo ntambwe. Imiryango itarasezerana twayibwira ko yacikanwe, banatanzwe cyane, kuko kugirango witwe umugore wa runaka ni uko uba warasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo yitwa uwa runaka kuko aba yarasezeranye imbere y’amategeko, ibindi byose tubyita inshoreke.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “iyo mutasezeranye imbere y’amategeko, umugabo wundi ashobora kuza akamubenguka akamutwara kandi ntugire aho ujya kurega kuko ashobora kuba umugore wuwariwe wese n’umugabo ni uko, gusezerana ni umutekano w’umugabo, w’umugore nuw’abana bazavuka muri wa muryango.”

Rose Rwabuhihi, ni Umugenzuzi Mukuru w’ihame ry’uburinganeire yatanze ubutumwa kubari bamaze gusezerana, abasaba gufatanya imirimo nk’umuntu umwe kuko mbere bari abantu babiri babana bakaba biyemeje kuba umwe.

Ati “iyo tuvuze ihame ry’ uburinganire ni amahirwe amwe ya buri wese, kutagira usubizwa inyuma, umutungo mwashakanye mukawubanamo mwese muwufatamo ibyemezo kimwe, abana bose banyu mubarera kimwe ari abahungu n’abakobwa”.

Yakomeje agira ati “Uburinganire si amakimbirane, si uguhangana, ntabwo turinganiza ibyaha, turaringaniza amahirwe, kubaho neza no gutera imbere.”

Imiryango yasezeranye igera kuri 24, imwe muyasezeranye yorojwe inka, n’ihene.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 8 =