Iburasirazuba: Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa gukorana n’ubuyobozi bwaho ishuri riherereye mu kurwanya ko abana bata ishuri

Abashinzwe uburezi, Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri n'izindi nzego haganirwaku myiteguro y’umwaka w’amashuri 2022/2023.

Byavugiwe mu nama y’uburezi yaguye yabereye ku kigo cy’ishuri Saint Aloys, mu Karere ka Rwamagana, yahuje abayobozi batandukanye n’abayobora ibigo by’amashuri bo mu Ntara y’Iburasirazuba, igamije kureba ibyiza no guhanga amaso ahagiye hagaragara ibibazo birimo n’iby’abana bata ishuri kugirango bikemuke vuba.

Abayobozi bitabiriye inama yaguye y’uburezi muri iyi Ntara biyemeje gukorera ku mihigo.

Mwumvaneza Jean Claude ni umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana aravuga ko bakoze intonde z’abana batakiga. Ati “Kukijyanye no kugarura abana mu ishuri uyu munsi twarangije kubarura intonde z’abana batiga twaherukaga mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri, mu gihembwe cya tatu tukaba tutarababonye, uyu munsi twamaze kuganira n’abashinzwe ubuyobozi mu nzego zibanze tugiye guhura turebe umwana ku mwana”.

Akomeza agira ati “twibaze ese uyu nguyu ko tutamubona yarimutse? arahari? Niba ahari harabura iki? Turebe ubushobozi buhari haba ku rwego rw’umurenge, umudugudu n’Akagari turebe icyo umwana abura n’impamvu runaka ashobora kuba yashyiraho iyo ariyo yose, twiteguye kuyivanaho cyane ko abenshi bavugaga ko kutabasha kujya mu ishuri ari ibibazo by’ubushobozi bw’amafaranga kandi mwabibonye ko Leta yabikemuye kwinjira ni ubuntu.”

Nyirahabimana Liliane nawe ni umuyobozi w’ urwunge rw’amashuri Kabeza mu Karere ka Ngoma, avuga ko bagiye gufatanya n’abarimu n’ababyeyi. Ati “tugiye gufatanya n’abarimu n’ababyeyi turwanye abana bata ishuri, barigarukemo”.

Yakomeje agira ati “Ariko nanone kubw’ubufatanye na Leta kuko yadushyiriyeho gahunda yo kugaburira abana ku ishuri nabyo bizagabanya abana bata ishuri, ikindi tugiye kuganira n’ababyeyi b’abana ko bagomba kubakundisha ishuri.”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko ubuyobozi bw’ibigo bugomba gukorana n’aho ubuyobozi bw’ishuri buherereye. Ati “abayobozi b’amashuri bakorane mu buryo bwahafi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze aho amashuri aherereye, ari ugutanga amakuru ku kijyanye n’abana bata ishuri.”

Minisitiri Dr. Valentine yakomeje agira ati “Ku kijyanye n’abana bata ishuri abo bana baba babarizwa mu miryango n’ubundi umuyobozi w’ishuri ntabwo ariwe uzamenya wa mwana ngo agende yinjire mu muryango nubwo nabyo ari ngombwa, ariko iyo akoranye n’ubuyobozi bw’aho ishuri riherereye bwa buyobozi buba buzi urugo bukamenya n’ibibazo birimo ku buryo no gufasha wa mwana byoroha. Icyo twifuza ni ugukorana byahafi bizajya bituma ibibazo duhura nabyo umunsi kuwundi bigabanuka.”

CG Emmanuel Gasana yasabye ko ibiganiro byaganiriweho bidakwiye guhagararira ahongaho. Ati “bikwiye kumanuka hasi ku barimu bandi kuko ari iby’agaciro, abataje ni benshi kandi bakeneye kugirango babyumve”. Yanasabye abayobozi kugabanya ibihombo by’ibigo, asaba no kugira ubufatanye.

Bimwe mu bituma abana bata ishuri harimo; abana bajya mu mirimo ibinjiriza amafaranga, ubushobozi buke bw’imiryango, ubukene, amakimbirane mu miryango n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 + 28 =