Abanditsi bakore mu nganzo _ Mbarushimana Nelson Umuyobozi Mukuru wa REB
Ibi byatangarijwe mu Murenge wa Munini, Akarere ka Nyaruguru, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika. Muri uku kwezi hazatangwamo ibitabo, ibiganiro ku ma radiyo no ku mbuga nkoranyambaga.
U Rwanda rwifatanije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika ufite insanganyamatsiko igira iti ‘’Turusheho kubyaza umusaruro amasomero atandukanye’’.
Abayobozi batandukanye n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi basuye urugo mbonezamikurire y’abana bato (Early Childhood Development and Family Center ECD-F) Munini, isomero rya Groupe Scolaire Saint Jean Munini, icyumba cy’ikoranabuhanga cyifashishwa mu gufasha abana gusoma ibitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga n’icyumba cy’isomero cyifashishwa n’abana baba mu mudugudu wa Munini.
Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), yavuze ko umunsi mpuzamahanga wo gusoma ari umunsi mwiza kuko iyo udasomye utamenya ibirimo kuba kandi ntiwunguke ubwenge ndetse hakaba hari amakuru utabasha kubona. Akaba ari naho asaba abanditsi gukora mu nganzo. Ati “abanditsi b’ibitabo nibakore mu nganzo, begere REB bagerageze guhana umurongo kugira ngo bandike ibitabo bifasha abanyeshuri n’abasomyi. Gusoma biraruhura kandi bikananezeza, kuko iyo hari ufashe uwo mwanya agasoma ari wenyine ujya kubona ukabona aramwenyuye’’.
Uyu muyobozi arashishikariza buri wese gusoma. Yanavuze ko umushinga Uburezi Iwacu urimo gutegura uko buri muryango wajya uhabwa ibitabo kugira ngo bafashe abana gusoma bavuye ku ishuri.
Musafiri Patrick, Umuhuzabikorwa wa Soma Rwanda yavuze hagomba kubaho umuco wo gusoma kuko usomye yunguka byinshi birimo ubwenge. Anasaba abantu kwegera amasomero bakayabyaza umusaruro. Yagize ati ‘’ no mu rugo iwawe hashobora kuba isomero bitewe nuko ababyeyi bashishikariza abana gutira ibitabo bagasomera mu rugo. Abarimu turabashishikariza gusomera no gukundisha abanyeshuri gusoma, kandi umwana yanataha bakamushishikariza gucyura igitabo agakomeza gusomera mu rugo afatanije n’ababyeyi, kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho ndetse n’abana babashe gusoma badategwa ‘’.
Byukusenge Assumpta ni Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko bafite intego yo kwigisha abantu gusoma abana 2,500 bakazabigeraho mu kwezi kwa Gatandatu 2023.
Muri aka karere, umwaka w’amashuri ushize mu mashuri y’isumbuye mu bana ibihumbi 20, hari abana 68 batitabiriye ishuri neza. Mu mashuri abanza abasoje umwaka; mu bana ibihumbi 70, abana 200 bagiye biga nabi.