Kumenyesha mbere imanza bizafasha gutanga amakuru

Bahereye ku rubanza rwa Rukeratabaro Théodore wahamijwe icyaha cya jenoside agahabwa igihano cya burundu, waburaniye mu gihugu cya Sweden akaba ari naho akorera igihano cye. Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi barasaba ko bajya bameshwa mbere imanza z’abakekwaho gukora jenoside bazaburanira mu mahanga bikabafasha gutanga amakuru n’ibitekerezo kuri izo manza. Umuryango justice et mémoire wemeza ko aricyo cyifuzo cyabo mu kubibamenyesha.

Ubwo imiryango iharanira inyungu z’ abarokotse jenoside harimo uw’ubutabera no kubungabunga amateka (justice et mémoire) basobanuriraga abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994  bo mu murenge wa Gashonga akarere ka Rusizi mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu, aho Rukeratabaro yakoreye jenoside n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu uko urubanza rwe rwarangiye ahamijwe icyaha cyo gukora jenoside akanahabwa igihano cy’igifungo cya burundu, Nkusi Vedaste utuye mu murenge wa Gashonga yavuze ko nubwo babashije kumenya amakuru ku rubanza rwa Rukeratabaro Théodore byari kuba byiza iyo babimenyeshwa mbere yuko urubanza rwe rugiye gutangira bagatanga ubuhamya .

Abaturage ba Mibirizi basobanurirwa uko urubanza rwa Rukeratabaro rwarangiye ahamijwe icyaha cya jenoside agahabwa igihano cyo gufungwa burundu

Sangwa Théobald yunga mu rya mugenzi agira ati «tugiye tumenyeshwa mbere imanza z’abazaburanira mu mahanga tugatanga amakuru byatuma twumva ko twagize uruhare mu rubanza ndetse twanahawe ubutabera bwuzuye». Anongeraho ko hari benshi bagiye baburaniye hanze ntibamenye uko imanza zabo zagenze.

Bakareke Jean Baptiste perezida wa Ibuka mu kagali ka Karemereye yemeza ko igihano cyahawe Rukeratabaro bacyakiriye neza kuko ibyaha yakoze n’igihano yahawe aricyo gikatwa mu Rwanda kinini kijyanye n’ibyaha yakoze. Ngo guhabwa amakuru birabarema kuko baba bumvise ko ibyo bari bakagombye kumenya batari bamenye babimenye, anasaba ko ku zindi manza zizajya zibera mu mahanga ku bakurikiranyweho icyaha cya jenoside bajya bahabwa amakuru mbere kugira ngo nabo batange ubuhamya bigire umumaro mu rubanza kuko hari abahawe igihano kidakwiriye.

Kiliziya ya Mibirizi ahari hahungiye abatutsi benshi , bakabakuramo bakajya kubicira mu dusantire twa Mibirizi. Aha Mibirizi ninaho Munyanshoza Dieudonné aririmba mu ndirimbo zo kwibuka

Ku bakoze ibyaha batarafatwa nka Nkubito wahoze ari burugumesitiri wa komine ya Gishoma, Ismael Célestin wahoze ayobora komine Kimbogo  banemeza ko bagaragaraga mu bitero byatsembaga abantu  i Mibirizi hamwe n’abandi ngo  baramutse bafashwe bazabimenyeshwe mbere batange amakuru.

Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w’umushinga justice et mémoire ukurikirana imanza za jenoside yakorewe abatutsi  zibera mu bindi bihugu avuga ko kumenyesha  mbere urubanza rutaraba ari icyifuzo cyabo  kugira ngo abantu batangeho ibitekerezo  byagira akamaro. Gusa ngo ku rubanza rwa Rukeratabaro ntibyashobotse kuko rwanaburanishijwe ku rwego rwa mbere umushinga utaratangira.

Intego y’uyu mushinga “Justice et mémoire”  ni uko abahawe ubutabera babimenya kuko ubutabera iyo butanzwe, abo buhabwa ntibamenye ko bwatanzwe, bakomeza kwumva ko nta butabera babonye.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 9 =