Abakora ubucuruzi buciriritse bashyirwe imbere babashe kumenyekana _Minisitiri Ngabitsinze
Mu gikorwa cy’imurikagurisha ryabikorera(PSF) ryabereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, hatangajwe ko hagiye gutekerezwa ku by’ibyiciro byihariye bikora ubucuruzi buciriritse bishyirwe imbere bibashe kumenyekana no gukora mu buryo bwiza hatibanzwe kubafite inganda nini gusa.
Ni imurikabikorwa ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof.Ngabitsinze Jean Chrysostome.
Nkurunziza Jean de Dieu ni umuyobozi wungirije w’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko babasha kwegera abakora ubucuruzi buciriritse bakabageza ku rwego rw’Intara kugirango n’ubuyobozi cyangwa n’abandi basura imirikabikorwa babashe kubabona.
Ati, “nkabikorera bagiye kubishyiramo imbaraga bafatanije n’ubuyobozi nkuko bubaba hafi buri munsi”.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prof. Ngabitsinze Jean Chysostome yasabye ko abakora ubucuruzi buciriritse bashyirwa imbere. Ati “hari abakora ubucuruzi buciriritse harimo abamama bakora imitako, urubyiruko rukora imipira, bariya bantu mwabashyira imbere kuko bafite ikintu gikomeye cyane bakora muri sosiyete”.
Yakomeje agira ati, “winjira uhura n’ibyinganda, inyuma ukagera kubukorikori wakomeza ukagera kubintu bitobito, ariko biriya bintu bito bito ubiteranije bifite amafaranga menshi cyane kandi bigafasha n’imiryango myinshi mu kwiga, kuriha mutuel (ubwisungane mu kwivuza) n’ibindi”.
Minisitiri Ngabitsinze yanasabye ko abafite ubucuruzi butobuto bajya batekerezwaho mu gihe cy’imurikagurisha. Agira ati” expo dutegura tujye dushaka uburyo twabaha uruhare nabo bagere imbere, kuko kenshi na kenshi dufata ibigaragara by’inganda kandi nabariya bafite uruhare rukomeye cyane mu muryango wacu w’abanyarwanda ”.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana yabwiye PSF yo mu Ntara y’Iburasirazuba ko hakiri urugendo kuko ubumenyi n’ubushobozi bukiri bukeya cyane cyane mu Mirenge kugirango bamenye gutandukanya cyangwa se bibumbire mu makoperative cyangwa se batandukanye abacuruzi bakuru n’abatoyo n’uburyo babafasha no kwegera za banki.
Ati “dufite imishinga myinshi idufasha kugirango abantu bibumbire mu matsinda, amashyirahamwe, amakoperative n’amakampani nahandi, ubwo rero twafatanya muri urwo rugendo rwo kubaka PSF ihamye kugirango ikore yuzuze inshingano zayo muri urwo rugendo”.
Niyitanga Jack witabiriye imurikagurisha ni umusore wihangiye umurimo aza gufatanya n’abagenzi be bane. Bakora ibintu by’ubukorikori birimo gukora udukomo, amashenete, ibinigi, amashanga y’abakobwa n’abamama.
Ati “nkatwe dukora bino bintu biciriritse turishimye kuko turamutse natwe dukorera ahantu hamwe byadufasha kuko twabasha kungurana ibitekerezo kuko iyo abantu bari hamwe barazamurana bagakora ibintu binini bagatera imbere”.
Iri murikagurisha ryatangiye kuri 18/8/2022 ikazasozwa kuri 29/8/2022, yitabiriwe n’abantu bagera kuri 187.