Rwimiyaga: Barasaba ibigega byo gufata no kubika amazi
Abatuye mu murenge wa Rwimiyaga, akarere ka Nyagatare barasa ibigega byo gufata amazi mu gihe cy’imvura ntasandare mu bishanga bakazayakoresha mu gihe cy’izuba kuko baba ntayo bafite. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko hari gahunda yo gutanga ibigega mu mirenge yose igize aka karere, abaturage bakagenda bishyura mu byiciro.
Umurenge wa Rwimiyaga ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Nyagatare, uyu murenge abahatuye bemeza ko bawitiri umuyaga ukabije ukunze kuhibasira. Iyo utereye amaso ku misozi igize uyu murenge usanga nta biti byinshi bihaba, uyu murenge kandi ukaba ufite ikibazo cy’amazi adahagije.
Uwayezu Justin utuye mu murenge wa Rwimiyaga akora umurimo wo kuvoma yagize ati « njye nkora umurimo wo kuvoma amazi mu gihe cy’izuba ryinshi, nkayagurisha ariko ntibiba byoroshye kuko nyakura kure. »
Nizeyimana Emmanuel atuye mu murenge wa Rwimiyaga avuga ko ubuyobozi bubafashije kubona ibigega, igihe cy’imvura bagatega amazi ikibazo cy’imyuzure mu bishanga cyagabanuka ndetse ngo mu gihe cy’izuba ngo ntibajya babura amazi.
Murekatete Juliette Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko ibigo byo kuzigama no kugurizanya Umurenge SACCO birimo gutanga inguzanyo y’ibigega, abaturage bakagenda bishyura amafaranga make make. Yizeza abaturage ko bakomeje ubuvugizi bikazagera mu mirenge yose.