Mayange: Aho gukinga umusaya haracyari ikibazo ku basenyewe n’ikiza cy’umuyaga

Inzu yasambuwe n'umuyaga ,Uwamahoro abanamo n'abana be batatu

Umuyaga udasanzwe wo ku italiki ya 9/3/2018 wasenyeye abatari bake,ndetse kugeza ubu hari abatarabona aho kurambika umusaya. Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR ivuga ko baha ubufasha abahuye n’ibiza bahereye ku busabe bw’Akarere.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mayange, mu karere ka Bugesera bahuye n’ikiza cy’umuyaga wabasenyeye amazu, barasaba ubufasha bwo kubona aho kwikinga nyuma yo gusenyerwa n’umuyaga ukomeye wibasiye aka gace muri werurwe uyu mwaka.

Muhayimbundu Scholastique utuye mu mudugudu wa Kavumu, aho bita mu batanzaniya, akagali ka Gakamba, umurenge wa Mayange, wavunitse kuri ubu akaba agendera ku mbago aragira ati”byatangiye hari imvura nke ariko ifite umuyaga mwinshi, isambura inzu, ndimo ndwana no gusohoka itafari rirangwira,amagufa y’ikirenge aravunika.“ Muhayimpundu avuga ko yahawe amabati make yo gusana ariko ntiyabonye ubushobozi bwo kongera kubaka ahanini abitewe nuko atarakira.

Uwamahoro Maritha utuye mu mudugudu wa Taba, akagali ka Gakamba, umurenge wa Mayange urera abana batatu wenyine kuko umugabo yamutaye akigira mu Mutara, nawe yasenyewe n’umuyaga. Aragira ati”nari nicaye mu nzu n’abana hagwa imvura nke, umuyaga ari mwinshi tubona igisenge kiragurutse.“

Uwamahoro ngo yahawe amabati nyuma babonye ari mu cyiciro cya gatatu bamusaba kuyasubiza kuko ari mu cyiciro kitemewe gufashwa. Icyiciro we anavuga ko atakagombye kuba arimo .Gusa ngo nyuma baje kumuha shitingi akingaho, imvura yagwa akajya kuguma mu baturanyi.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko bakoreye ubuvugizi abasenyewe n’umuyaga muri MIDIMAR bamwe bagahabwa amabati. Naho ku kibazo cy’ Uwamahoro, yasubije ko yanyura mu nzira zabugenewe agahinduza icyiciro hanyuma nawe agahabwa ubufasha.

Habinshuti Philippe, Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ry’ibiza, gufasha abahuye nabyo no gusana ibyangiritse avuga ko inzego z’ibanze zigena urutonde rw’ abakeneye gufashwa. Naho ku bufasha n’ubutabazi bw’ibanze ngo abahuye n’ibiza bose barafashwa hagendewe ku isesengura riba ryabaye.

 

FacebookWhatsAppTwittergoogle_plus

google_plusone

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 ⁄ 5 =