Ministeri y’Ubuzima irizeza abaturage kongera poste de santé na serivise bahererwamo

Mu nama ngarukamwaka yateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro ”Pax Press”, yari ifite insanganyamatsiko igira iti”Kunoza ireme rya serivise zitangwa mu bigo nderabuzima na poste de santé”. Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga cyane mu kwegereza abaturage poste de santé muri buri kagali ikazaba ihari ndetse bakongera serivise zihatangirwa.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko ugereranyije umuturage agenda iminota 56 kugirango agere  ku kigo nderabuzima, mu gihe muri buri kagali hageze poste de santé yajya akoresha iminota 30.

Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kwegereza abaturage poste de santé ku buryo muri buri kagali igomba kuhaba, mu rwego rwo kugabanya ingendo zikorwaga n’abaturage bagana ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro. Yanavuze   ko hamaze kubakwa poste de santé 680 hakaba hasigaye kubakwa izigera ku 1000. Minisitiri Gashumba yanemeje ko atari ukubaka poste de santé gusa ahubwo bazongera na serivisi zihatangirwa.

Ikindi kandi ngo bazashyira imbaraga mu bigo nderabuzima n’ibitaro cyane cyane mu kwakira neza kandi vuba abarwayi, guhugura abaganga ndetse aho bakiri bake bakongerwa.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro Albert Baudouin Twizeyimana, yavuze ko ibiganiro nk’ibi bihuza inzego zitandukanye ndetse n’itangazamakuru bitanga umusaruro kuko bituma buri rwego rugenda rufashe ingamba z’ibigomba gukosorwa ndetse n’ahagomba gushyirwa imbaraga.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 + 26 =