Muhanga: Uwayo Jacqueline yaratinyutse akora umurimo w’ubukanishi
Uwayo Jacqueline ni umukobwa w’imyaka 23, atuye mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, akorera umwuga w’ubukanishi bw’ibinyabiziga mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko imirimo yinjiza abakobwa nabo bayigana ntibumve ko agenewe abahungu gusa.
Uwayo ajya muri uyu murimo w’ubukanishi bw’imodoka yabanje kuwutinya kuko bavugaga ko ugenewe abahungu, ariko aza gusanga ntaho bihuriye ahubwo ari imyumvire igomba guhinduka.
Amaze gutera imbere kuko atagisaba ababyeyi be ibikoresho n’ibindi akenera kuko afite ubushobozi bwo kubyigurira. Ni umurimo akora awukunze aho yagize ati ‘’nshobora kwatsa imodoka niyo yaba yaheze ahantu nagenda nkayihakura ntakibazo. Ntewe ishema no kuba umukanishi kandi mfite inzozi zo gushinga igaraje ryanjye”. Asaba abakobwa bagenzi be gutintinyuka bagakora n’imyuga kuko yabageza ku itarambere.
Umwe mu bagabo bakora na Uwayo Jaqueline avuga ko iyo abonye umukobwa ukora umwuga w’ubukanishi bw’ibinyabiziga bimutera ishema kubera ko byerekana ko bashiki babo bashoboye kandi bifitiye icyizere.
Umukoresha we Musengimana Aflodis avuga ko ibintu byahindutse. Aho yagize ati “nsigaye mbona abakobwa baragiye mu nzego zitandukanye, mbona ahubwo imyuga ariyo binjiyemo cyane, kandi ari nayo ibateza imbere’’.
Regine Akalikumutima, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru Women in Media Platform (WMP) yatangaje ko umugore n’umugabo bose bashoboye, ikibura ari ukwitinyuka, abagore bagakora imyuga yitwa ko ari iy’abagabo cyane ko iyo bayikoze usanga bayikora neza kandi ikabateza imbere.
Umuyobozi wungije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert ahamya ko imirimo ikorwa n’abagabo; abagore n’abakobwa nabo bayishoboye. Bakaba bakomeje kwigisha abagore bakitinya, bafatiye urugero kuri bagenzi babo bageze ku iterambere babikesha gukora imyuga itandukanye.
Merci Shokano