Menya uko bategura potage bonne femme (leek potato soup)
Potage bonne femme igizwe n’imboga dusanga hasi. Vital Ngiruwonsanga akorera muri Alimentation du Carrefour i Muhanga aravuga uko potage bonne femme itegurwa n’ibiba bikenewe.
Dore ibyo ugomba kuba ufite.
- Puwalo;
- Ibirayi;
- Beure (amavuta) cyangwa marigarine;
- Perisire ikataguye cyane ;
- Umufa w’imboga(caroti ,igitunguru,cereli,puwavuro n’ikibabi cya laurier. Ibi byose bitogosheje mu mazi);
- Creme flesh cyangwa amata;
- Umunyu;
- Cube maggi.
Ibi byose urabisukura neza,ukabishyira mu isafuriya. Ugafata amavuta cyangwa marigarine ugashyira mu isafuriya iri ku muriro ukirinda ko byatura; ugashyiramo puwalo zikase ukirinda ko zihindura ibara kandi ugakoresha umuriro muke nyuma ugashyiramo wa mufa w’imboga. Nyuma y’iminota 40 ugashyiramo ibirayi wakasemo uduce duto na perisile ikataguyemo duto; ibi birangiye ushyiramo ya creme flesh cyangwa amata, bimaze gushya ubikuraho ukabisya. Iyo birangiye usubiza ku muriro muke. Ugashyiramo cube maggi n’umunyu muke.
Iyi potage iherekezwa n’umugati kandi ikanywebwa ishyushye.