Umugani wa Bakame n’icyiyone
Amapfa yarateye Bakame irasonza; Maze yibuka ibyo gusuhuka. Iti ” mu Kinyaga mpafite mabukwe Nahakwereye inka zanjye umunani”.
Bakame iragenda, ibonye inaniwe, Ijya mu gicucu munsi y’inturusu, Irora hejuru ibona icyiyone Gitamiye umunopfu w’umutali.
Nkunda agatukura Bakame ikarusha! Iti « henga nihendere ubwenge Cyiyone. Amashyo Cyiyone, urakoma neza!
Noneho si ubwiza urasa na bike!»
Bakame ivuze ityo, ikindi cy’igipfu kiti « uburanga mbuhwanya n’ihoho.»
Gihera ubwo ngubwo cyasamura ikinwa, Umutali uragwa, Bakame irawusama.
Bakame iti « Cyiyone wimena umutwe Gapfe utambyiniye wa gisambo we!» Icyiyone kiti « umpenze irya none!»
Gisigara cyimyiza imoso.
Inkomoko: Ikigo cy’igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 5, Icapiro ry’amashuri-Kigali 2004,PP.16-17. Na (Rwiyemeza) Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n’ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.