Uruhare rwa CPCR mu gukurikirana abakekwaho gukora jenoside baba hanze y’u Rwanda

Alain Gauthier umuyobozi wa CPCR n'umugore we Dafroza Gauthier. @Google

Ihuriro ry’imiryango iharanira ko abakoze jenoside bagezwa imbere y’ubutabera CPCR (collectif des parties civiles pour le Rwanda) yashinzwe kwezi kwa 11 muri 2001, ifite inshingano y’ingenzi yo guharanira ko abakoze jenoside yakorewe abatutsi 1994 bari mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, intego ya kabiri ikaba iyo gufasha abarokotse uko ishoboye.

CPCR yagize uruhare mu gutanga ibirego ku bantu batandatu bakekwagaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi aribo padiri Wenceslas Munyeshaka wahoze ari padiri mukuru wa paruwasi Ste Famille i Kigali, Munyemana, Laurent Serubuga wabaye umukuru wa jandarumeri, Laurent Bucyibaruta, Cyprien Nsigaye wari ushinzwe ibyo kugura intwaro akaba yarakoraga muri ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, na Fabien Neretse.

Kuva muri 2001 CPCR kandi yagize uruhare mu kugaragaza abandi bantu 31 na bo bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Urukiko rusesa imanza rwanze inshuro nyinshi kohereza mu Rwanda abakekwaho jenoside, icyi cyemezo CPCR ikaba ikomeza kukirwanya kuko icyo uru rukiko rwakomezaga kwitwaza ari igihano cy’urupfu cyari mu mategeko y’u Rwanda ariko ubu kikaba cyaravuyeho.

Mu bantu CPCR yasabye ko bafatwa harimo Agathe Kanziga umugore wa Habyarimana, Eugene Rwamucyo wari umuganga, Dominique Ntawukuriryayo mubyara wa musenyeri Ntihinyurwa Thadée. Uyu Ntawukuriryayo yakatiwe imyaka 20 na TPIR. Undi ni Charles Twagira na we wari umuganga mu bitaro bya Rouen muri France, na Phillipe Hategekimana wari umujandarume i Nyanza uyu akaba azatangira kuburana mu rukiko rwa rubanda hagati ya tariki 9/5/2023 kugeza tariki 30/6/2023 ubu akaba ari we wenyine mu bakekwaho jenoside ufunze.

Ingorane zabaye mu mirimo bakoraga yo gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside ni imyaka 3 u Rwanda n’uBufaransa byamaze byaracanye umubano biturutse ku birego byatanzwe n’umucamanza Jean Louis Bruguiere.

CPCR yasabye ko Cyprien Nsigaye yakurikiranwa akaba ari we wahinduriraga mu kinyarwanda inyandiko Bruguiere yifashishije mugushakisha amakuru kuri jenoside no kuri aba baregwa uko ari batandatu.

CPCR yagiye yifashisha abantu batandukanye barimo abagiye bemera icyaha muri gacaca ubu bakaba bafungiye mu Rwanda cyangwa se bararangije ibihano. Hari kandi n’abandi bafunze ariko batemeye icyaha, muri bo hari abagiye bemera gutanga amakuru ariko abandi bakabyanga.

Icyo CPCR yishimira yagezeho ni urubanza rwa Pascal Simbikangwa wakatiwe n’inkiko z’Ubufaransa, Octavien Ngenzi na Tito Barahira nabo bakatiwe hamwe na Claude Muhayimana wakatiwe imyaka 14 ariko akaba yarajuriye.

Mu bikorwa bya CPCR kandi harimo gutanga ibiganiro mu mashuri atandukanye yaba ayisumbuye na za kaminuza, batanga kandi ibiganiro mu bihe byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi n’abayahudi kubera ko icyo CPCR ishyira imbere ari ukwigisha abakiri bato.

Hashize imyaka irenga 20 CPCR iri mu rugamba rwo kurwanya jenoside, CPCR kandi yakomeje kwamagana uburyo imanza z’abakekwaho jenoside zitihutishwa.

Ikindi CPCR igaya ni uburyo itangazamakuru mpuzamahanga cyane cyane iry’abafaransa ritita kuri bene izi manza za jenoside yakorewe abatutsi.

CPCR mu mikorere yayo nta kwihimura cyangwa urwango igira, icyo ishyira imbere ni ubutabera.

Umuyobozi wa CPCR ni Alian Gauthier

Alain Gauthier, umugabo w’imyaka 70, niwe muyobozi w’ihuriro rya CPCR (collectif des parties civiles pour le Rwanda) yabwiye urukiko rwa rubanda rwi Paris rurimo kuburanisha Bucyibaruta ko yamenye u Rwanda ari umwarimu muri diyosezi ya Butare i Save kugera mu kwezi kwa karindwi 1972, ubwo yavaga mu Rwanda agasubira mu Bufaransa.

Mu 1977 nibwo yashakanye na Dafroza babyarana abana batatu babanza gutura mu Bubirigi nyuma baza kuba mu Bufaransa. Muri icyo gihe yagiye agira uburyo bwinshi bwo kujya muu Rwanda cyane cyane muri Butare aho umugore we avuka.

Mu 1993 yandikiye perezida w’Ubufaransa amubaza icyo barimo gukora kugirango umwuka mubi wari mu Rwanda uhagarare. Ministeri y’ububanyi n’amahanga ni yo yamusubije imubwira ko barimo gukora ibishoboka byose kugirango ibintu bijye mu buryo.

Jenoside yakorewe abatutsi itangiye, Alain Gauthier yagiye akora inyandiko nyinshi zamagana ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi, azana no kugira uruhare rwo gushyiraho iri huriro rya CPCR.

Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye Alain Gauthier umudari w’umurinzi w’igihango.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 16 =