“Ababaswe n’ibiyobyabwenge bagane amavuriro ubuvuzi burahari” Ndacyayisenga Dynamo

Ikigo Huye Isange Rehabilitation Center ahavurirwa ababaswe n'ibiyobyabwenge.

Mu gusoza ubukangurambaga bwo kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko bwabereye ku Isange Rehabilitation Center mu Karere ka Huye, ubuyobozi bwasabye ababaye imbata zabyo kwegera serivise z’ ubuvuzi. Aho bwagize buti “uwagizweho ingaruka n’ibiyobyabwenge aravurwa agakira, agasubizwa mubuzima busanzwe”

Ikigo Huye Isange Rehabilitation Center, cyatangiye mu mwaka wa 2016 kubufatanye n’inzego zitandukanye z’igihugu, harimo Minisiteri y’ubuzima, iy’umutekano, iy’ubutegetsi bw’igihugu, iy’ubutabera, iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’izindi nzego zitandukanye.

Ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Ibiyobyabwenge birica, tubyirinde kandi tubyamagane!”  Muri ubu bukangurambaga ababyeyi basabwe kuba inshuti z’abana.

Uwimana Beatha atuye I Nyanza avuga ko yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cy’inzoga ntanarye, yanywaga inzoga nyinshi cyane ntarobanure. Yagize ati “Nageze hano ngiye gupfa, ntiwamenyaga ese ndi umukobwa? Umugabo? Umukecuru? Umugore?”

Yakomeje agira ati “kuza muri iki kigo byaramfashije, ndihanze navuye muri iki kigo mfashe umwanzuro wo kuzireka. Meze neza, nkora inshingano z’umubyeyi w’abana mu rugo, abantu barandeba bakanyoberwa, nkaba ngira inama abagikoresha ibiyobyabwenge kubyirinda, birica, bareke n’ibigare bishobora kubibajyanamo”.

Rwagatare Patrick ni Umuyobozi w’ikigo Huye Isange Rehabilitation Center avuga ko iki kigo kiri mu bigo by’ubuzima bizobereye mukuvura ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ati “byari byaragaragaye ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari ikibazo cy’ubuzima rusange mu gihugu kandi ko gikeneye ahantu abantu bafashwa mu kuvurwa no mugusubizwa mu buzima busanzwe”.

Yakomeje agira ati “intego nyamukuru y’iki kigo ni ugutanga ubufasha mugukumira ndetse no mu kuvura abagizweho ingaruka ry ’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Twakira abanyarwanda n’abanyamahanga. Ubuvuzi dutanga ni ubujyanye n’umwihariko wa buri wese.  Kugira ngo tugere kuri izo ntego dufite ikipe y’abaganga banyuranye mu kuvura uburwayi bwo mu mutwe”.

Ndacyayisenga Dynamo, Umuyobozi w’agashami gashinzwe ku rwanya ibiyobyabwenge muri RBC (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima), asobanura ko Leta yashyizeho uburyo bwiza bwo gushyiraho ubuvuzi bwegereye abaturage, ati “twe gukomeza kugira abantu ku muhanda, mu rugo ubuzima bwabo bukomeza kubababaza bukagenda bwangirika gahorogahoro kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge”.

Yakomeje agira ati “serivise z’ubuvuzi zihari kandi abantu baravurwa bagakira, ubuvuzi bw’abantu babaswe n’ibiyobyabwenge buhari, nyuma yo kuba imbata y’ibiyobyabwenge umuntu akavurwa agakira ashobora gusubira mu muryango akongera akaba  muzima, usubira kwiga akiga, uhinga agahinga, usubira gukora akazi ka Leta akagakora, akongera agatanga umusaruro”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye Kankesha Annonciata, yasabye ababyeyi kuba ababyeyi b’urugero, bakumva ko umwana ari uwabo mbere yuko aba uwa sosiyete, uw’ igihugu, bakareke kwikunda ngo bari muri bizinesi, mu kazi kenshi kuko aribwo usanga batamenya uko umwana yaramutse, batazi inshuti ze hanyuma bakanita kubaha uburere bwiza, babereka ububi bw’ibiyobyabwenge.

Iki kigo kimaze imyaka 6 gishinzwe. Gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bagera kuri 90. Ubu gifite abarwayi 56, muribo 9 n’igitsina gore. Ibiyobyabwenge bikoreshwa birimo urumogi, kanyanga, kokayine, mayirungi, n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 − 1 =