Rwamagana: Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya icyaha cy’ ubusambanyi gikorerwa abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Nyirahabimana Jeanne aganiriza abari bitabiriye inteko.

Mu butumwa bwatangiwe mu Nteko y’abaturage bo mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, abitabiriye bakanguriwe ko umwana afite uburenganzira bwo kwitabwaho n’umuryango we akanarindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose ryamukorerwa ririmo no kumusambanya.

N’Inteko yahuriranye n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge k’ubufatanye n’inzego zitandukanye. Byagaragaye ko abakoresha ibiyobyabwe bituma bishora mu gukora ibyaha bitandukanye harimo no gusambanya abana.

Sindayigaya Phocas aravuga ko nyuma y’ubu bukangurambaga afashe ingamba zo gutangira amakuru ku gihe kuwo yabona ahirahira guhohotera abana, abaganisha mu ngeso mbi z’ubusambanyi, kuburyo nuwaba abitekereza yahita abireka.

Uwase Didine w’imyaka 18 ni umunyeshuri mu wa 5 w’amashuri yisumbuye, arasobanura ko abakunze gufata abana ari ababa banyweye ibitabi n’urumogi. Ati ‘’ngize aho mbibona ni uguhita mpamagara RIB dore ko na nimero zabo nzizi 114. Nkaba nsaba ababyeyi kujya baha abana babo ibyo bakeneye kugira ngo batishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi’’.

Mukandahiro Vestine utuye mu Kagali ka Sasabirago, umurenge wa Fumbwe aravuga ko mu bukangurambaga akuyemo isomo ryo kwita ku bana be nubwo nubundi yabitagaho ariko bigiye kuba akarusho.

Ati ‘’Umwana nagera nka sa moya ataragera mu rugo naza mubaze aho yarari, nanjye nkurikirane ko ari ho yarari koko, nakosa mucyahe, nanjye nirinde kurimukorera nkore inshingano zanjye, utabyubahiriza muhugure mugire inama mu rwego rwo gukumira abana bajya mu muhanda, cyangwa akaba mayibobo kuko usanga bigaragara nabi kandi badufite nk’ababyeyi babo’’.

Yakomeje agira ati ‘’nk’umubyeyi uzi ko wabyaye ugomba kugerageza ukavuga uti nkuko namureze ari munda reka nanamurwaneho anageze hanze, byongeye ko nzamutuma amazi, inkwi, reka mbigiremo uruhare ngire icyo nkora’’.

Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Rwamagana Jean Paul Habuni yasabye ababyeyi kwita ku bana babo babaha n’ibyo bakeneye cyangwa se niba batanabifite bakabaganiriza kugira ngo batagira imitima yo kwifuza, ikindi bakabarinda kugira agakungu. Ati ‘’rero ni uruhare rwacu twese nk’ababyeyi, nk’abayobozi turwanye icyaha cyo gusambanya abana, ndetse n’ibindi byaha bikorerwa abana’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne avuga ko hari ubukangurambaga bwatangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango aho twese twajyanyemo bivuga ngo tugire imiryango myiza, iteye imbere kandi itekanye kugira ngo ibibazo tubona mu miryango tugire uruhare mu kubishakira umuti niyo mpamvu tuvuga ngo reka twigishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Nyirahabimana Jeanne aganiriza abari bitabiriye inteko.

Agira ati ‘’Kugira ngo abantu bamenye uko bitwara n’imyumvire y’abantu ihinduke ndasaba ko amasomo mukuye aha yabafasha muri gahunda zanyu kuko imiryango nitekana nibwo tuzatera imbere, tudategwa n’ibyo bibazo n’amakimbirane, tudategwa n’ibibazo byo guhohotera abana tubona mu miryango turusheho kubishakira umuti’’.

Icyaha cyo gusambanya umwana ni icyaha kigira ingaruka k’umwana ubwe, k’umuryango we n’umuryango nyarwanda muri rusange, buri wese arasabwa uruhare mu kurwanya iki cyaha.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 − 6 =