“Ntabwo umuturage akwiye guhangayika ijoro ryose ko hari abantu baje kumwiba”, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba

Nyuma y'umuganda wabereye Nyamatete, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, yaganiriye n'abaturage.

Ni ubutumwa twatanzwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba mu kiganiro n’abaturage bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, busaba ko hakorwa amarondo, ibibazo bihungabanya umutekano bigahagarara, aho bwagize buti “umunyarwanda utekanye, uteye imbere si uwo kwibwa”.

Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi wa korewe muri uyu Murenge wari ugamije kurwanya isuri, no gukomeza kubungabunga ibidukikije, ubuyobozi bukaba bwifatanije n’abaturage muri uyu muganda.

Kwizera Théoneste utuye mu Kagari ka Nyamatete mu Murenge wa Karenge avuga ko hari ibikorwa bijya bigaragara birimo ubujura no kwangiza ibikorwa remezo nk’ insinga z’amashanyarazi.

Ati “natwe tugiye gushaka buryo ki dufatanya n’amarondo gucunga umutekano w’ibyo tumaze kugeraho, tubirindira umutekano, ikindi ni uko tugomba gutangira amakuru ku gihe”.

Uwamahoro Médiatrice atuye mu Kagari ka Bicaca avuga ko bafite ikibazo cy’ubujura bukabije aho avuga ko nahobatuye bahana imbibi bahakase urusinga rw’amashanyarazi. Ati “kubw’impanuro duhawe n’ubuyobozi natwe tugiye gukaza amarondo”.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Hatari Emmanuel yavuze ko kugirango bagire ibyo bageraho ari uko habaho ubufatanye mu gukora amarondo, abaturage bakagira umutekano usesuye, asaba ko ibibazo bihungabanya umutekano muri Karenge bihagarara”.

Ati “amakuru agatanzwe ku gihe bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera kuko bibabaje kwirirwa ugoka ukora byageza nijoro ibyo wakoreye umuntu akaza akabitwara. Dufatanije mureke tubirwanye  tubihagarike kandi birashoboka, tubeho dutekanye”.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yavuze ko amarondo ariyo aca ubujura, anasaba abayobozi b’Utugari gukenyera bagasura amarondo. Ati “ntabwo uyu munsi mukwiye kuba mufite abajura, ntabwo umuturage akwiye guhangayika ijoro ryose ko hari abantu baje kumwiba. Umunyarwanda w’iki gihe ni umunyarwanda utekanye uteye imbere nta bwo ari umunyarwanda wo kujya kwibwa”.

Akaba ariho yahereye asaba abaturage ba Karenge gukorana ubushake gagakora amarondo.

Karenge ni umwe mu Mirenge igize akarere ka Rwamagana, ibyaha bihagaragara harimo ubujura buciye icyuho bugatobora amazu, kwangiza ibikorwaremezo(amashanyarazi), gukubita no gukomeretsa ndetse no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 + 6 =