Paris: Mu rubanza rwa Bucyibaruta hagarutswe ku bari abayoboke b’amashyaka
Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari perefe wa perefegitura ya Gikongoro, ukekwaho ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rw’I Paris mu Bufaransa, ku munsi warwo wa 6 ubuhamya bwatanzwe bwagarutse ku bari abayoboke b’amashyaka atandukanye yari mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.
Nsengiyaremye Dismas wabaye minisitiri w’intebe mu Rwanda hagati ya 1992 na 1993 akaba yari ari mu rukiko nk’impuguke, Bucyibaruta Laurent uburanishwa n’uru rukiko rwa Rubanda akaba ari we wasabye ko ahamagazwa mu rukiko, nyuma yo gukora indahiro y’ibyo agiye kuvuga ko ari ukuri,yasobanuriye urukiko uwo ari we n’imirimo yakoze mu Rwanda. Yavuze neza ko abayobozi bayoboye u Rwanda bakomeye nta n’umwe bafitanye isano uretse kuba yarabamenye kubera akazi.
Ubwo yabazwaga na perezida w’urukiko, Dismas yavuze ko yagiye mu buyobozi bwa MDR, kuko ryari ishyaka rihuza abaturage benshi, akaba yarasanze bimworoheye kujya mu ishyaka, kuko ritari iry’abantu bamwe ahubwo abaturage bose.
Asabwe kugira icyo avuga kuri Lando Ndasingwa wari umuyoboke wa PL,yagize ati: “Narimuzi ntarajya muri Guverinoma twari dufite inshuti zimwe, aho yatanzwe na PL nka minisitiri w’umurimo twakoranye ari minisitiri yari azi ubwenge, inyangamugayo, nyuma yicwa muri jenoside yari inshuti yanjye cyane.”
Asabwe kugira icyo avuga kuri Emmanuel Gapyisi wari umuyobozi muri MDR muri Gikongoro, yasubije ko bamenyaniye mu Bubiligi aho yigaga, akaba yarishwe muri Gicurasi 1993 bashakisha uwamwishe bakavuga ko yaba ari FPR, nyuma baza kuvuga ko Dismas yaba yaramwicishije atinya ko yazamusimbura ariko ngo barabeshyaga kuko nta kibazo bagiranaga.
Yakomeje avuga ko muri Guverinoma yayoboye yashyizweho hashingiwe ku masezerano yarimo na FPR,kugira ngo hajyeho Leta ishyiraho uburenganzira bwa muntu, ndetse no kugabana ubutegetsi hagati y’inzego zose, byatumye hatangira imidugararo hagati MRND na MDR n’amashyaka ari inyuma yazo.
Yagize ati: “Hasinywa igice cya mbere, Habyarimana Juvenal wahoze ari umukuru w’igihugu mu nama mu Ruhengeri, abwira abarwanashyaka be ko amasezerano yasinywe ariko batazemera gukora uko biboneye ko hari impapuro zasinywe ariko hari n’ibiri mu mitima ya rubanda.” Dismas Nsengiyaremye yavuze ko yahise yandikira Habyarimana ko ibyo yavuze atagombaga kubivuga ndetse anavuga ko nawe yemeye ikosa yakoze imishyikirano irakomeza ariko ibyo yavuze byarabahungabanyije.
Abajijwe kuri disikuru ya Mugesera ati:’’Ni disikuru iteye ubwoba hagati y’abatutsi nanjye ubwanjye kuko yancirara urwo gupfa, kuko yari inyuranyije n’ibyemewe na MRND n’amashyaka atavuga rumwe nayo ku bijyanye n’amahoro ndetse yanatumye n’abatutsi benshi bicwa.” Dismas yakomeje avuga ko yasabye ko Mugesera yatabwa muri yombi ariko agahungishwa, ati: “Nyuma y’iryo jambo nasabye ko Mugesera yatabwa muri yombi ariko aza guhungishwa ajyanwa muri Canada. Yahamagariraga abahutu kwica abatutsi n’abandi badashaka kujya mu mugambi wo kwica.”
Dismas avuga ku ishingwa rya Radio RTLM yagize ati: “Ni nabwo hanashinzwe Radio RTLM, mu mpera za manda yanjye kuko amoko yahozeho ariko ntabwo byavugaga kwicana, twageragezaga kubiha umurongo ariko iki gihe byakoreshejwe ku kwica abatutsi.”
Ku bijyanye n’urupfu rw’uwasimbuye Gapyisi ariwe Munyandekwe Anastase yavuze ko yabonaga atari we wamusimbura ahubwo ko yashyizweho n’umuyobozi wa MDR muri Gikongoro kuko kuzana ubucuti muri politiki gusa ntacyo yabivugaho.
Hari abafunzwe bitwa ibyitso bya FPR
Perezida w’urukiko abajije Nsengiyaremye kugira icyo avuga ku bafunzwe bitwa ibyitso bya FPR, asubiza ko intambara itangira taliki ya 01/10/1990 yari mu Mutara aho yakoreraga bikaba ngombwa ko ahunga taliki ya 02/10/1990. Ati: “Abantu benshi biganjemo abatutsi bafunzwe bazira kuba ibyitso bya FPR ndetse abayobozi bakaba baranavugaga ko FPR yageze I Kigali. Ibyo byari ibinyoma nk’umuntu wari wavuye mu Mutara nkagenda umuhanda wose Nyagatare – Kigali nta nkotanyi mbona sinumvaga ukuntu mu minsi ibiri bavuga ko FPR yaba yageze I Kigali.”
Avuga ku byaranze Bucyibaruta Laurent muri icyo gihe cy’amashyaka yavuze ko yabonaga nta hantu abogamiye mu kazi yari ashinzwe. Ati: “Bucyibaruta nabonaga nta hantu abogamiye mu kazi yari ashinzwe nta shyaka wabonaga abogamiyeho, yubahirizaga amahame, ibyo nibyo nabonaga igihe nari minisitiri w’Intebe.” Yongeyeho ko yabonaga Bucyibaruta yubahiriza amabwiriza yatangwaga na Guverinoma,aba perefe bakayagezwaho na minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu. Ku bijyanye n’uko Bucyibaruta yaba yaragiye mu mugambi wo kwica, Nsengiyaremye yavuze ko amuzi nk’umuntu washyiraga mu gaciro kandi ko nta kintu na kimwe abona cyatuma avuga ko yaba umwicanyi ku giti cye.