Nsengiyaremye Dismas: “Bucyibaruta ni Inyangamugayo”

Bucyibaruta Laurent

Bwana Nsengiyaremye Dismas wabaye Minisitiri wintebe wu Rwanda hagati ya 1991-1993, mu buhamya yatanze nkumutangabuhamya mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe wa perefegitura ya Gikongoro rukomeje kubera mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Bufaransa, yamugaragaje nkumugabo wnyangamugayo kandi utarigeze agira iruhande abogamiraho mu bihe byari bikomeye igihugu cyanyuzemo, hagati yimyaka ya 1990-1994.

Nsengiyaremye umwe mu batangabuhamya batanzwe n’uruhande rw’uregwa ngo aze amubere umutangabuhamya, yahamije ko Laurent Bucyibaruta, amuzi kuva mu mashuli yisumbuye ndetse ko uburyo amuzimo ari uko ari inyanyamugayo kandi yakundaga umurimo, yagize atiBucyibaruta nabonaga ari inyangamugayo itabogamiye uruhande na rumwe, nta shyaka wabonaga abogamiyeho, yubahirizaga amahame kandi rwose ibyo nabimubonagaho mu gihe cyose nari Minisitiri wintebe”.

Nsengiyaremye Dismas wabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda hagati ya 1991-1993.

Nyuma yo guhabwa ibibazo n’inteko iburanisha, hakurikiyeho kumva ruhande rwunganira abaregwa ruhawe umwanya wo kubaza, Me Gisagara wunganira abaregaa yabajije Nsengiyaremye niba yemera ko mu Rwanda yabaye jenoside, iki kibazo mu kugisubiza yabanje kwinangira amubwira ko ibibazo nk’ibyo akwiye kubibazwa gusa n’inteko iburanisha, Nsengiyaremye yagize ati “Urukiko nirube ari rwo rubimbaza….” Nyuma yo kwinangira gusubiza ikibazo yabajijwe, umutangabuhamya Nsengiyaremye Dismas yagezeho asubiza agira ati “ONU yarabyemeje kuva mu 1994 si njye ushobora kubivuguruza.

Laurent Bucyibaruta watangiye kuburanishirizwa mu Bufaransa kuva Taliki ya 9 Gicurasi, arakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorwe abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro, benshi mu batangabuhamya baganiriye n’itangazamakuru bagaruka ku bwicanyi bwa Bucyibaruta aho bahamya ko yashishikarije abahutu kwica abatutsi mu duce tw’ayahoze ari  amakomini ya Musebeya, Mudasomwa, Musange, Karama, Karambo, Mubuga, Kinyamakara, aho abatangabuhamya bavuga ko ariwe wayoboraga inama zose zategurirwagamo ubwicanyi.

Laurent Bucyibaruta w’imyaka 78 y’amavuko, abamwunganira ubwo urubanza rwatangiraga bagaragarije urukiko ko uwo bunganira ageze mu zabukuru kandi ko arwaye indwara za karande zirimo diyabeti ndetse n’umutima, bityo bakaba barasabaga ko ataburanishwa ahubwo akwiye kwitabwaho n’abaganga.

Iki kifuzo kikaba cyaranzwe n’inteko iburanishwa, aho yategetse ko yaburanishwa ahubwo kubera ubwo burwayi akazajya aburana yicaye aho guhagarara.

Bucyibaruta Laurent yasabiwe kuburana yicaye mu igare.
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 + 2 =