Iburasirazuba : Biyemeje kunyomoza abandika ibisebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gusoza amahugurwa y’Urubyiruko rw’abakorerabushake yaramaze iminsi 5, itorero ry’urubyiruko ryiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga ritanga amakuru y’ukuri anyomoza ababa bashaka gusebya igihugu n’ubuyobozi.
Ni amahugurwa yasorejwe mu kigo cy’amahugurwa cya Police i Gishari.
Kabatesi Joys aturuka mu Karere ka Gatsibo, aravuga ko muri ayamahugurwa bigiyemo uburyo batanga amakuru banyomoza abantu bavuga nabi igihugu. Ati ”nkatwe urubyiruko turi hano, dufashe ingamba zo gukoresha neza imbuga nkoranyambuga tunyomoza abantu bashaka kutwicira isura y’igihugu bakivuga nabi.
Ntirugirimbabazi Jean Lambert arasobanura ko uvuga nabi u Rwanda ataba arukunze. “ Nk’urubyiruko turiteguye cyane kuko tumaze n’iminsi tunabihugurirwa uriya uvuga nabi u Rwanda si uko aba arukunze, ninayo mpamvu urubyiruko tugomba guhaguruka mu buryo budasanzwe tukagira uburyo natwe tumurwanya twandika tunyomoza kubyo avuga bidakwiriye”.
Akomeza avuga ko kuba ababa bavuga nabi u Rwanda cyangwa ubuyobozi atari nako biba bimeze kuko iwacu ari amahoro. Ati “abo bantu basebya igihugu cyacu batakirimo kandi twe tugituyemo tugomba gukoresha imbugankoranyambuga tukabanyomoza amakuru aba atari meza bavuga, ntidushaka abadutobera igihugu kuko ni ukongera kudukomeretsa, uwo aba ari umwanzi w’igihugu ntabwo aba adukunze”.
Umwali Liliane wo mu Karere ka Gatsibo aravuga ko hari icyo atahanye avanye mu gukoresha imbuga nkoranyambuga ati “ ngiye gukoresha imbugankoranyambuga, mpashya ibyaha bizikorerwaho bivuga nabi igihugu kandi ngiye no gushishikariza bagenzi banjye nasize; kuko urubyiruko nitwe benshi dukoresha imbuga nkoranyambuga niyo mpamvu tugomba guhashya, tugakorera hamwe kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere”.
Akomeza agira ati “Nk’urubyiruko usanga imbuga nkoranyambuga tuzikoresha mu bintu byo kwishimisha, ntidukorere hamwe ngo tumenyekanishe ibikorwa bya Leta niba tubona ahantu bitagenda neza ibibi bikosorwe ibyiza tubirate. Ikindi twe turi mu gihugu abagisebya baba bari hanze nitwe tuzi ibikorwa bibera mu Rwanda”.
CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yasabye urubyiruko rusoje amahugurwa kuba intangarugero, bakumva ko bafite inshingano bakitabira ikoranabuhanga bakoresha murandasi bagasoma nabo bagasangiza ibyo babona byiza.
Ati ”numva rero ari ubukangurambaga buzahoraho, ubu twari twaje guhugura hano mu Ntara y’Iburasirazuba, ubwo ubutaha dufatanije n’inzego zibishinzwe tuzajya hirya no hino mu gihugu kugira ngo duhugure urundi rubyiruko kandi abahuguwe nabo bashinzwe guhugura abandi kuko icyo umenye, wigishijwe uba ukwiye nawe kukimenyesha abandi”.
Ubu bukangurambaga bwakozwe k’ubufatanye n’abafatanyabikorwa harimo na PLAN RWANDA.
Bakundukize Jack ahagarariye PLAN International mu Karere ka Gatsibo na Kirehe ati “mubyo urubyiruko rwahuguwe harimo gukorana n’itangazamakuru ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho, hari abana b’abakobwa bagenda bahohoterwa icyo tuzabafasha ni ukugirango ibyo byaha bigabanuke, uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe kandi abeho atekanye imibereho ye iterimbere muri rusange”.
Bakundukize akomeza avuga ko mu mihigo urubyiruko rwihaye harimo n’ihuye niyabo nka Plan, bityo bikazabafasha gukora amatsinda, amakoperative y’urubyiruko atandukanye bakabongerera ubumenyi n’ubushobozi bashingiye kubyo bahawe n’ubuyobozi ku rwego rw’Intara n’urw’Igihugu bityo ba baturage imibereho yabo ikarushaho gutera imbere.
Abandi bafatanyabikorwa ni Interpeace, Plan, Haguruka na Rwanda youth.
Abahuguwe hari ibyo biyemeje birimo; kurwanya ruswa n’akarengane, bimakaza umuco wo gutanga serivise nziza, kubaka ubwiherero, kubaka uturima tw’igikoni, kurwanya ibiyobyabwenge no kunyomoza abavuga nabi igihugu n’ibindi.