Gusaba imbabazi uwacitse ku icumu si ukuba umunyantege nke-Sibomana
Abarokotse Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Gatsibo basabye ko ababiciye ababo babegera bakabasaba imbabazi. Byavugiwe mu muhango wo Kwibuka kunshuro ya 28, Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Kiziguro.
Manzi Aloys ni umwe mubacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo mu Kagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi avuga ko hari ababashije gusaba imbabazi kandi banazihawe, ariko hari n’abandi benshi batarazisaba, biragaragara ko batarabohoka.
Ati “babashije kubohoka bakaza bakadusaba imbabazi twiteguye kuzibaha kuko turi abantu, byadufasha nabo bikabafasha, iyo uzi ko hari umuntu wagukoreye icyaha akaba atarakwegera ngo agusabe imbabazi buri gihe uba wumva ari umutwaro kuri wowe ndetse nawe”.
Manzi yakomeje agira ati “Turasaba ko Leta yadufasha kubashishikariza gusaba imbabazi bo kuvuga ngo basabye imbabazi Imana cyangwa Leta, ntibihagije gusaba imbabazi uwo wakoreye icyaha nicyo cy’ingenzi kuko uba ugomba kwiyunga hagati yawe nawe kugirango ubohoke”.
Mukakalisa Madalina utuye Rwankuba avuga ko atari yabona uwaza amusaba imbabazi avuga ko yamwiciye abe. Ati “abaza bansaba imbabazi ni abaza bavuga ko basahuye nkanazibaha ariko sindabona uwaza avuga ko yishe abanjye, ntawe utinyuka kuvuga ko yishe umuntu kandi rwose baramutse bagaragaye nazibaha”.
Akomeza agira ati “ikibi ni uko ntawe uza akubwire ati nijye wakwiciye, ariko yaje akabikubwira wazimuha kugirango wongere wunge ubumwe ubane nawe. Ikibi cyabo ni uko ntawe utera intambwe ngo aze akubwire ati mpa imbabazi narakwiciye”.
Kabanda Pierre wari uhagarariye imiryango yabashyinguye ababo mu cyubahiro yavuze ko ababiciye ababo bakwiriye gutinyuka ati “ abishe abacu nibatinyuke batwegere tuganire twongere duhane inka dushyingirane duhane abageni niyo nyishyu tuzaba twishyuye ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu”.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Népomuscene yashimye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda muri gahunda zo guteza u Rwanda imbere, no muri yampano baziranyeho bagomba guha igihugu yo kubabarira.
Ati “kubabarira ntabwo ari impano y’umuntu w’umunyantege nke, ku Banyagatsibo abagize uruhare muri Jenoside n’imiryango gusaba imbabazi ni indi mpano abantu bashobora guha igihugu kandi impano ikomeye. Gusanga uwacitse ku icumu ukamusaba imbabazi ntabwo uba ubaye umunyantege nke, nawe bikore”.
Yakomeje agira ati “Guhaguruka ukajya gusaba imbabazi uwacitse ku icumu ni umusanzu ukomeye turi mu nzira yo kubaka ubumwe butajegajega nta muntu umwe wenyine wubaka ubumwe, twese hamwe ni twebwe tugomba kubaka ubumwe mu Karere ka Gatsibo tukagahindurira amateka”. Yanasabye kwitandukanya n’umuntu wese ubabibamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina yasabye gushyira hamwe aho yavuze ko icyo bifuza bashyize mbere ari kwaguha urubyiruko ishusho nyakuri yuko byari bimeze, aho byapfiriye ndetse naho byazukiye.
Ati “dukomeze turwane intambara itari iy’amasasu kuko iriya y’ipfobya rya Jenoside irahari, twemeza tudashidikanya ko nta Jenoside izongera kuba ukundi hano iwacu mu Rwanda”.
Yakomeje yihanganisha abarokokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, guha iki gihe agaciro no gukomeza kwita kubacitse ku icumu ku buryo butandukanye. Aho yagize ati “umwanditsi w’umuhanga yaravuze ngo ibyishimo iyo bisangiwe biriyongera naho iyo umubabaro usangiwe uragabanuka”.
Urwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri y’abatutsi 20.120 hiyongeraho indi mibiri ine yashyinguwe mu cyubahiro iba 20. 124.