Iburasirazuba: Abatowe barasabwa guhanga udushya bazana impinduka mu iterambere ry’abo bahagarariye

Mu nama basabwemo guhanga udushya tuganisha ku iterambere.

Byatangarijwe mu nama yahujije Ubuyobozi bw’Intara n’abayobozi bahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) n’iyabafite ubumuga (CNPD) yabereye mu Karere ka Rwamagana. Abatowe basabwe kunoza imikorere no kuzana udushya mu bikorwa bakora.

Mutangana Felix ni umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko nk’abafite ubumuga muri iki gihembwe cya nyuma cy’umwaka, bihaye ingamba zuko hari ibikorwa bagomba gusura bakareba ko byagezweho ndetse bakanakora n’ingengabihe y’umwaka utaha.

Yagize ati “ibitekerezo byibyo twakora turabifite mu mutwe ariko noneho twihaye itariki yo kuzahura turambure ibikorwa kimwe ku kindi kugirango abantu bafite ubumuga bazisange nabo nk’abantu bakurikiranwa umunsi ku wundi”.

Mukamucyo Jeanette ni Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Ibirasirazuba yavuze ko hari imikorere bagiye guhindura mu gutanga raporo z’ibikorwa bakora. Ati “ubusanzwe twakoraga raporo, gusa hari igihe twazikoraga zigashyirwa mu bunyamabanga, bigatuma ibyo twakoze bitamenyekana.”

Agira ati “twumvise ko icyo dukoze buri munsi tugomba kujya tugitangamo raporo dukoresheje n’ikoranabuhanga, kuko iyo wakoze umuntu ntabone raporo y’ibyakozwe ntamenya ko wakoze”.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana yasabye inzego zatowe, ari iz’Inama y’Igihugu y’abagore (CNF) ndetse n’abafite ubumuga (CNPD) guhaguruka bagakora bagahanga udushya ntibamere nk’abasinziriye, bagafasha abo bahagarariye, bakagira ibikorwa bizana impinduka mu iterambere, anabasaba guhuza inzego z’abo bahagarariye, bagashyiraho za kongere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 + 1 =