Rwanda: Ibyo Hinga Weze yagezeho mu myaka itanu
Muri iyi myaka itanu, umushinga Hinga Weze washimiwe uruhare wagize mu guteza imbere ubuhinzi no kuzamura imibereho myiza.
Umuyobozi Mukuru wa Hinga Weze, Mukamana Laurence yavuze ko hari ibyo bafite bishimira bagezeho bafatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye, inzego z’ibanze n’abahinzi. Yagize intego yacu yagira iti “twonge umusaruro w’ubuhinzi tuwutunganye tuwugeze ku isoko umeze neza, uzanire amafaranga abahinzi babashe gushora mu buhinzi bwabo ariko bibuke no kurya neza. Kandi twayigezeho”.
Ibyo uyu mushinga wagezeho mu myaka itanu nkuko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Mukamana Laurence.
Muri iyi myaka itanu ishize Hinga Weze yageze ku bahinzi ibihumbi 734 babashije kongera umusaruro wabo; ariko by’umwihariko ibihumbi 200 babashije kongera umusaruro wabo ho 50 %. Hinga Weze yafashije abahinzi kugeza umusaruro utunganije neza ku isoko ukaba wariyongereyeho 20%. Abahinzi bagera ku bihumbi 11 bageze ku nguzanyo zigera ku miliyoni, ibihumbi 6 by’amadolari. Hinga Weze ifatanije n’abahinzi yashyizeho amateresi ku buso bungana na hegitali ibihumbi 2 mu Ntara y’Iburengerezuba no mu Majyepfo. Iburasirazuba, Hinga Weze yafatanyije n’amakoperative y’abahinzi byashyiraho ibyanya byuhirirwa bigeze kuri hegitali 300. Abagore bagera mu bihumbi 43 babashije kugera ku mirire myiza ugereranije naho uyu mushinga watangiriye. Abana bagera mu bihumbi 23 babashije kugera ku mirire myiza babifashijwemo n’inzego z’ibanze hamwe n’abakoranabushake. Ikindi nuko bakoze ubuhinzi bwiza babungabunga ibidukikije kugira ngo bazahinge mu gihe kirambye.
Mukamana Pauline ni umwe mu bagenerwabikorwa b’umushinga Hinga Weze, atuye mu Murenge Ruramila, Akarere ka Kayonza yashimiye Hinga Weze; akaba yatangiranye nayo aho yarafite abana bari mu mirire mibi, nawe ubwe akaba yari mu mirire mibi, Hinga Weze yamwigishije gutegura indyo yuzuye, inamutinyura kujya mu bandi, ahindura amateka. Yagize ati “nahinduye amateka mabi y’ubuzima bwanjye, Hinga Weze yanyoroje inkoko, ubu nta mwana ubura amagi cg ngo abure icyo kurya ndetse n’inyama. Yatumye nishima mu buzima bwanjye hamwe n’umuryango wanjye kuko yatwigishije uko tugomba kubana mu rugo nta makimbirane mu gihe iwanjye ariyo yaharangwaga, mporana amahane n’umugabo, aho Hinga Weze yaziye ubu ndi umudamu ufite amahoro mu mutima wanjye n’umutekano kuko mbanye neza n’umugabo wanjye ndetse n’umuryango wanjye”.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda no mu Burundi ; Jonathan Kamin, yishimiye ibyiza abahinzi bagezeho kuko nabo bagize uruhare rukomeye mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi; bakora amaterasi, bahinga kijyambere, bakazamura imirire myiza ndetse bagasagurira amasoko. Akaba yizera ko nubwo ibikorwa by’uyu mushinga birangiye bo bazakomeza.
Jonathan Kamin yanashimiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’Uturere uyu mushinga wakoreyemo kubera uruhare rukomeye bagize mu gushyikira uyu mushinga. Anashimira CNFA n’abandi bafatanyabikorwa batumye umushinga ugera kuri byinshi kandi byiza. Ati “ibyiza twagezeho ni ibyacu twese”.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel, yavuze ko ibikorwa uyu mushinga wakoze bazakomeza kubyubakiraho mu gukomeza gutera imbere. Yagize ati “uyu mushinga wongereye ubumenyi mu buhinzi n’ubworozi ndetse no gukemura amakimbirane mu ngo, watanze ibikoresho bitandukanye, wigishije guhinga kijyambere umusaruro uba mwinshi. Kubona imbuto nziza byazamuye imibereho myiza y’abaturage yaba mu mirire myiza, ubumenyi n’imibereho myiza y’abaturage”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko ibyakozwe na Hinga Weze ari uruhererekane rw’ubuzima, kuko uworojwe inkoko azakomeza korora, uwahinze akazasarura akongera agahinga, umutungo uzavamo ukaba uw’igihe kirekire.
Yagize ati “Ni ikintu gikomeye cyane mugomba gushimira abafatanyabikorwa nkaba bangaba, iyo ubonye abantu ntacyo mupfana akaza agakora ibintu nk’ikibi ni umubano mwiza, ufite icyo uvuze”.
Umuyobozi wa CNFA Sylvain Roy, wari ufite inshingano zo gushyira mu bikorwa Umushinga Hinga Weze, nawe yishimiye ko intego yo gufasha abahinzi yagezweho. Sylvain yanashimiye ikigo cy’icyitegererezo gitanga serivisi zitandukanye z’ubuhinzi n’ubworozi cyubatse mu Murenge wa Kabarore Akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba; AGRAH CARE Farm Services Centre, aho yavuze ko yasanze ari kimwe mu bya mbere yabonye muri Afurika ndetse ko yifuza ko mu myaka nk’ibiri iri mbere azagaruka kwishimira umusaruro iki kigo kizaba kigezeho.
Uyu mushinga wari watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere Mpuzamahanga (USAID), kuva 2017-2022, ukaba warugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ibihe.
Hinga Weze yakoreye mu Turere 10 aritwo Bugesera, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke na Rutsiro.