Bugesera: Gufatira ibihingwa ubwishingizi bifasha abahinzi guhangana n’ibiza bibangiriza

Iyi miteja yahinzwe mu gihe cy'izuba na kampani yitwa ‘’Exodus Farm” i Bugesera.

Bamwe mu bahinzi bahinga imiteja bo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba baravuga ko gufatira ibihingwa ubwishingizi muri gahunda ya leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yiswe “Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi’’ bizabafasha guhangana n’ibiza bibangiriza imyaka bikabatera ibihombo.

Niyodushima Dieudonné na mugenzi we bafite kampani zihinga imiteja mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima mu Ntara y’i Burasirazuba bavuga ko gufata ubwishingizi bizabafasha guhinga batekanye no guhangana n’ibihombo biterwa n’ibiza, hamwe n’uburwayi butandukanye bufata imiteja buturutse ku mvura nyinshi.

Niyodushima afite kampani yitwa ‘’Exodus Farm”, akaba avuga ko namara gufata ubwishingizi azahinga atekanye.

Agira ati ‘’Nagiye gusaba ubwishingizi, nimbubona bizaba byiza nanjye nzahinga ntekanye.”

Kayinamura Christian nawe ni umuhinzi mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima, yashinze kampani yitwa ‘’Green Modern Farm”, Avuga ko yifuza  ufata ubwishingizi  mu rwego rwo kwirinda igihombo kubera imvura nyinshi ikunze kwangiza imiteja.

Agira ati ‘’Bikunze kuba ikibazo kubura umusaruro kandi umuntu aba yarashoye amafaranga menshi bikangirika tugahomba, cyane mu gihe imiteja igeze mu gihe cy’ururabo. Icyo gihe irangirika, ari nayo mpamvu gufata ubwishingizi byadufasha kwirinda igihombo.”

Indwara zifata imiteja ziteza ibihombo abahinzi

Charlote Bankundiye afite kampani ahinga imiteja mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera avuga ko bagorwa n’indwara zifata imiteja mu gihe cy’imvura kuko zibateza ibihombo, na we agahamya ko hakenewe ubwishingizi.

Agira ati ‘’Uburwayi bw’imiteja bugaragara mu gihe cy’imvura aho abahinzi dukunze kugorwa cyane kubera kubura uko dutera imiti bitewe n’imvura nyinshi. Akenshi na kenshi turwaza indwara yitwa nyirakadori, umugese, uruhumbu no kubora. Maze guhomba inshuro ebyiri zose, niyo mpamvu buri muhinzi akwiye kujya mu bwishingizi.’’

Ibigo by’ubwishingizi biriteguye

Senanda Jacques ni umukozi wa Sosiyete Nyarwanda y’Ubwishingizi (SONARWA), akorana n’abahinzi bo mu ntara y’i Burasirazuba. Avuga ko hari abo bishingira, n’imbogamizi abahinzi bahura nazo bakabafasha mu kuzikemura.

Agira ati ‘’Hari abahinzi twishingira. Wenda dushobora kutabaha ubwishingizi bitewe n’uko twabonye badahinga kinyamwuga, ariko nanone tukabagira inama, yaba ari n’inkunga basaba muri Leta turafatikanya tukababwira tuti imbogamizi twahuye nazo ni izi mubafashe bagere kuri uru rwego babone ubwishingizi.”

Mahoro Laetitia we ni umuyozi wa gahunda y’ubwishingizi mu kigo kitwa Radiant Insurance Company, avuga ko basaba abahinzi kwihuza ari benshi. Abisobanura agira ati ’’Twarababwiye ngo byaba byiza mwihuje muri benshi mugafata ubwishingizi mwese, n’ikimenyimenyi nk’ubu hari umukozi wacu uri kuzenguruka mu bahinzi ba hariya mu Bugesera ababarira.’’

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ivuga ko abahinzi bose bahinga ibihingwa biri muri gahunda ya Tekana bemerewe gufata ubwishingizi ku buso bahingaho, ikaba ishishikariza abahinzi guhuza ubutaka kugira ngo boroherwe kubona serivisi z’ubuhinzi zibasanze bari hamwe, nk’uko Museruka Joseph umuyobozi wa gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo “Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi’’ abisobanura.

Yagize ati ‘’Abo bahinzi mwaduha nimero zabo tukabaha amakuru ahagije. Abahinzi bose bahinga ibihingwa biri muri gahunda ya Tekana bemerewe gufata ubwishingizi ku buso bahingaho, MINAGRI ishishikariza abahinzi guhuza ubutaka kugira ngo boroherwe kubona serivisi z’ubuhinzi zibasanze bari hamwe.”

Mu buhinzi bw’imiteja hari ibyishingirwa birimo imvura nyinshi, izuba ry’igihe kirekire, indwara n’ibyonnyi byarwanyijwe ntibikire; naho ibitishingirwa birimo imirimo yo mu buhinzi itakozwe neza, umusaruro wangijwe n’inyoni cyangwa inyamaswa, imbuto mbi, igihombo gikomoka ku bujura, gutinda gusarura no ku ntambara. Ikiguzi cy’ubwishingizi akaba ari 8%, naho igishoro kuri hegitari mu mafaranga y’u Rwanda akaba ari miliyoni 2,018,250. Ayishyurwa mu gihe habayeho igihombo akaba ari 80%.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 − 11 =