Iburasirazuba: Gukorera hamwe kandi kinyamyuga bizihutisha iterambere
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwasabye abikorera gukoresha amahirwe bafite, bagahuza imbaraga, bakorera hamwe, kugira ngo bagera ku iterambere.
Byatangarijwe mu mwiherero w’abikorera (PSF), wabereye mu Karere ka Kayonza taliki ya 27-28/3/2022. Abikorera basabwe ubufatanye mu byiciro byose, bagakorera hamwe kinyamwuga kugirango bagere ku iterambere.
Muhawenimana Abed Cherif wo muri Karembo yavuze ko bafite amahirwe atandukanye, haba mu buhinzi n’ubworozi, mu bukerarugendo no mu zindi serivisi. Agira ati “nkanjye nkora ibijyanye no kongerera agaciro umusaruro ku bijyanyanye n’ubuhinzi bw’ikigori. Niba batubwiye bati hari ibyanya by’inganda Rwamagana, mu Bugesera na Nyagatare turatekereza tuti ese ntitwaba dufite amahirwe yo kugenda aho hantu tukahashyira uruganda?”
Yakomeje avuga ko abantu bakwiye gukorera hamwe kuko bungurana ubumenyi bigatuma bagera ku iterambere byihuse.
Yvette Niwemutoni wo mu Karere ka Ngoma yavuze ko uburyo bwo gushyira hamwe ari ingirakamaro ati “icyambere iyo abantu bashyize hamwe ntakibananira, nidushyira hamwe tugakoresha neza amahirwe dufite, twizeye neza ko iterambere ry’igihugu rizihuta.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuza CG Emmanuel K. Gasana yavuze ko umwiherero ugamije iterambere ryihuse umuturage ku isonga, aho yasabye abagize PSF kubigiramo uruhare bahuza imbaraga no kubaka PSF ihamye yashobora kubyaza amahirwe umusaruro uri muri iyi Ntara.
Ati “aba bayobozi niyo bagitorwa, gutangira kugirango bashobore kuba bari kumwe n’inzego z’ibanze, ni ukubanza ubwacu tukisuzuma ahantu hari ibyuho. Haba mu bumenyi n’ubushobozi butari bwagera aho dushaka, harimo kuzamura imyumvire ya PSF ubwabo kugirango bamenye gucuruza kinyamwuga no kwirinda ibihombo bitari ngombwa no kwihutisha amahirwe ahari.”
Amahirwe ari mu Ntara y’Iburasirazuba harimo; iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo, amashanyarazi, inganda, imiturire, uburobyi, imyubakire, imiturire, ishoramari, ubucuruzi n’ibindi.