Bugesera: Uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze rwabaye igisubizo ku baturage bafite ikibazo cy’amazi.
Abaturage bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, baravuga ko uruganda rwa Kanzenze rwababeye igisubizo kuko bagiraga ikibazo cyo kutagira amazi nayo babonye akaba ari mabi. Ubu barashima ko amazi meza bayabona hafi.
Habarurema Alphonse wo mu Kagari ka Kanzenze, umurenge wa Ntarama, avuga ko uruganda rutaraza kubona amazi byabagoraga. Ati “mbere uru ruganda rw’amazi rutaraza kubona amazi byaratugoraga, bikadutwara amasaha n’ibirometero, umuntu yabaga yatega nk’igare akagenda akazana amazi ku njerekani abaturage bakayigura kuri 300 frw”.
Yakomeje agira ati “nyuma yuko tubonye aruganda rw’amazi, byatugiriye akamaro cyane kuko buri muturage uhaturiye arayabona bitamugoye. Ubu mu minota 2 uhita ubona amazi. Byadufashije kugira isuku kuko mbere ntabwo twafuraga ariko ubu turafura tukanywa amazi meza mu buryo bwo kugira ubuzima bwiza”.
Mukanzigiye Honorine wo mu Mudugudu wa Cyeru, avuga uburyo batarabona amazi byari bimeze. Yavuze ko mbere bavomaga ibiziba, bikaba byarabaga ari ukudaha mu gishanga aho bita Bunogo kandi nayo akaba yari mabi, uwashakaga amazi meza yatumaga ku igare aho bita kuri arete kandi nayo akaba ahenze.
Ati “Ubu amazi baduhaye yatugiriye akamaro, turaza tukavoma amazi meza, imibereho yacu yabaye myiza kuko nta mvune z’amazi tukigira, ku isuku ubu nta nzoka tukirwaza abana kuko basigaye banywa amazi meza turafura kuko amazi tuyabonera igihe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, asobanura aburyo uruganda rwa Kanzenze rufitiye abaturage akamaro, yavuze ko rutanga amazi abaturage bakoresha kuko nubundi bari basanzwe bafite makeya kandi ko rwitezweho gukemura ikibazo cy’isuku n’isukura kuko amazi rutanga ibihumbi10 ku munsi bivuze ko ari 50% y’amazi akenewe mu Karere ka Bugesera.
Ati “icyo turimo turakora ubu ni imiyoboro igeza ayo mazi henshi hashoboka biteze ko azajya agera mu baturage bikazajya bikemura ibibazo by’isuku n’isukura, kandi duteganya ko mu 2020-2024, ahantu hose hazaba hari amazi mu Karere ka Bugesera, twavuga ko ubu amazi dufite mu Karere agera ku baturage ku gipimo cya 72% bivuze ko nabo 28% batarabona amazi. Icyo dukora ni gahunda ihamye n’igihe twihaye ko bizaba byakemutse”.
Uru ruganda rutunganya ibihumbi 40 by’amazi ku munsi, ibihumbi 30 bijya muri Kigali, ibindi 10 bikajya mu Karere ka Bugesera.