Kutagira amakuru yuzuye bituma bamwe mu bafite ubumuga basabiriza

Hari abafite ubumuga bakijya ku muhanda gusaba.

Mu gihe bamwe mu bafite ubumuga bo mu turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali basabiriza hirya no hino ku mihanda bavuga ko kuba basabiriza ari uko nta bufasha bahabwa mu nkingi za VUP, ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze kivuga ko ari ukutagira amakuru yuzuye bibitera.

Bamwe mu bafite ubumuga butandukanye basabiriza, bavuga ko babiterwa no kuba nta bufasha bigeze bahabwa bwabafasha kubona ibibatunga, imyambaro, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Umubyeyi ufite ubumuga utuye mu murenge wa Jali akarere ka Gasabo, avuga ko yagerageje kenshi gusaba ubufasha muri uyu murenge ngo arebe ko yakwikura ku muhanda ariko akaba ntabwo yahawe.

Yagize ati’’Umupolisi yansanze hano ku muhanda ndimo gusabiriza, arantegera arambwira ngo nimve ku muhanda njye gusaba ubufasha ku murenge nagiyeyo ariko baransiragiza ntibabumpa.”

Akomeza avuga ko yasiragijwe kenshi ku Murenge ntibyagira icyo bitanga. Ati “Gitifu ahora antuma urupapuro ngo bamfashe najya ku kagali gitifu w’akagali akanyirukana, mpera mu gihirahiro bituma nza gushakira ubuzima hano mu muhanda”

Yakomeje avuga ko yifuza inkunga akabasha kubona igishoro. Yagize ati’’Namugaye amaguru ariko ntabwo namugaye mu mutwe. Nzi kuboha imitako mu migwegwe. Uwampa igishoro nagura ibikoresho maze nkaboha nkagurisha nkabona ikintunga n’abana bakabasha kwiga.”

Avuga ko ababazwa cyane no kuba abana be batiga yagize ati “simbasha kubabonera   ibikoresho, ibibatunga ntabyo, amafaranga yo kurya ku ishuli ntayo  kubona ibiryo binsaba kuza gusaba.”

Umusaza w’imyaka 68 ufite ubumuga bwo kutabona, afite abana batandatu atuye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, avuga ko yahoze ari muri gahunda ya VUP aho yahabwaga inkunga y’ingoboka igenewe abasheshe akanguhe, ariko ubu hashize imyaka irenga 2 atayihabwa.

Yagize ati’’Nafataga inkunga y’ingoboka nkabona icyo nshyira mu nda, none ubu bankuyemo hashize imyaka ibiri ntayo mpabwa, ntibambwiye n’impamvu bankuyemo. Ni ikibazo gikomeye kuko kuba ndimo gusabiriza nanjye birambabaza nifuza ko bansubiza ku rutonde ngafata nk’abandi.”

Undi ufite ubumuga atuye mu murenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge mu buhamya bwe avuga ko yagiye gusaba ubufasha ku murenge ntabuhabwe.

Yagize ati’’Abagiraneza bampaye akagare ariko ku murenge banyimye ubufasha, nta n’inkunga n’imwe nabonye kandi ntabwo nize.”

Avuga ko nabamukoreye ubuvugizi bw’itangazamakuru ntacyo byatanze.  Ati “abanyamakuru bo kuri yutube baraje ngo bagiye kunsabira ubufasha ntacyo byatanze, nabasabye kunjyana i Gatagara baranga. Nta kintu bamarira kandi na mama wanjye aramugaye”.

Mu gukemura iki kibazo cy’abafite ubumuga basabiriza hari ikigiye gukorwa ku buryo abarenganyijwe bazarenganurwa bagafashwa, nk’uko Gatsinzi Justine ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye mu kigo gishinzwe ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA abisobanura.

Yagize ati”Turenda gutangira isuzuma ry’abagomba gufashwa mu ngengo y’imari y’igihugu y’umwaka utaha tuzatangira mu kwezi kwa 5 n’ukwa 6 aho abafite ingingimira bazegera ubuyobozi hakabaho kongera gushishoza aho kugira ngo basabirize.”

Yongeyeho ko abafite ubumuga bakwiriye kumenya amakuru yuzuye kugira ngo batumva ko barenganijwe. Yagize ati”Dufite umukoro wo kugira ngo abafite ubumuga n’abaturage muri rusange barusheho kumenya ngo imiterere y’urugo irushyira mu nkingi runaka ni iyihe kuko hari igihe usanga kugira amakuru atuzuye bituma bamwe bumva ko barenganye, ariko ko bafite inzira banyuramo n’aho bakomanga bakarenganurwa.”

Uko ibikorwa byo kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za leta byagenze umwaka ushize bigaragazwa n’inama y’abafite ubumuga mu Mujyi wa Kigali, hari imbaraga zirimo gushyirwamo, cyane ko umujyi wa Kigali umwaka ushize wari wahawe ingengo y’imari ingana na miliyoni 855,454,671 y’amafaranga y’u Rwanda; muri yo ayakoreshejwe mu kurwanya ingeso mbi yo gusabiriza ku bantu bafite ubumuga akaba ari 1.500.000 naho mu guha abafite ubumuga batishoboye inkunga y’ingoboka hakaba harakoreshejwe angana na miliyoni 69,178,450 gusa haracyari ikibazo cy’uko nta bushobozi buhagije buraboneka ngo imirimo y’amaboko ihemberwa ku bujuje ibisabwa igere hose mu gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 + 26 =