Kirehe: Isoko mpuzamipaka ryitezweho kuzoroshya ubuhahirane

Isoko mpuzamipaka ririmo kubakwa mu Karere ka Kirehe.

Bamwe mu bakora umwuga w’ubucuruzi mu Karere ka Kirehe, bishimiye ko bubakiwe isoko mpuzamipaka. Iri soko riherereye k’umupaka w’u Rwanda na Tanzaniya, mu mudugudu wa Nyakwisi, akagari ka Nyankurazo, mu Murenge wa Kigarama, ryubatswe hagamijwe koroshya ubuhahirane bw’abaguzi n’abacuruzi begereye imipaka yombi.

Rugema Eric ni umucuruzi ubusanzwe yacururizaga muri gare, avuga ko iri soko niritangira gukora baryitezeho inyungu ati “kuri uno mupaka hari hari ikibazo cy’imiryango mike y’ubucuruzi ariko iri soko ririmo imiryango myinshi. Mu gihe abaguzi bazaboneka ari benshi abantu benshi bazabona imiryango bakoreramo abari barabuze aho bacururiza bazaba babonye amahirwe yaho gukorera akazi kabo k’ubucuruzi”.

Yakomeje agira ati “nkanjye nakoreraga muri kiyosike ziri muri gare hari hatoya, inzu zubatse mu byuma tugashyuha cyane mu gihe cy’izuba, mu gihe cy’imvura imbeho ikatwica, izi nyubako ni amatafari zubatse bijyanye n’igihe bizorohera abantu, ikindi  ni isoko mpuzamahanga rizafasha abanyamahanga kuba baza kuko ibyo aribyo byose hazabaho uruhurirane rw’abantu bityo n’abakiliya baziyongera kuko igihe rizaba ryatangiye hazaba har amahirwe menshi”.

Ndacyayisenga Esther atuye ku Rusumo afite gahunda yo kuzaricururizamo, yavuze ko iri soko baryitezeho inyungu nyinshi. Ati “nkanjye mfite gahunda yo kuzacururizamo ibintu by’imboga, umuceri, ikindi kubera ubuhahirane n’igihugu cy’igituranyi tuzajya tubona umuceri mu buryo butworoheye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavuze ko irisoko mpuzamipaka ryubatswe kugira ngo rifashe mu rwego rw’ubuhahirane bw’abaturage n’abacuruzi cyane cyane begereye igice cy’umupaka haba mu ruhande rw’u Rwanda n’urwa Tanzaniya.

Ati “Ni isoko rizajya rihuriramo abacuruzi n’abaguzi baturutse iwacu cyangwa baturutse Tanzaniya, hari n’uburyo bw’ibicuruzwa bizamo akenshi biba bikenewe mu ruhande rwacu cyangwa hakurya muri Tanzaniya bashobora gucuruza, ariko bikajyana n’imisoro kuko hari ingano y’ibisoreshwa n’ibidasora ku buryo bizafasha mu rwego rw’ubucuruzi muri rusange”.

Iri soko barateganya ko mu mpera z’ukwezi kwa 4 rizaba ryatangiye gucururizwamo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 × 27 =