Nyarugenge: Abafite inganda ziciriritse barasabwa kudacika intege

Umuyobozi w'uruganda JOYLAND COMPANY LTD Karangwa Thomas.

Karangwa Thomas umuyobozi w’uruganda JOYLAND COMPANY LTD, rukora imitobe yo mu bwoko bwa flavours (Soma furevazi) izwi ku izina rya SALAMA mu Karere ka Nyarugenge umurenge wa Mageragere , arasaba bagenzi be bafite inganda ziciriritse kudacika intege ashingiye ku mateka ye kuva atangira uruganda.

Thomas yahoranye mu bitekerezo bye ko ashoboye, nyuma yo gusura ibihugu bitandukanye birimo Uganda,Tanzaniya na Kenya abigiraho uko imitobe ikorwa niko kugaruka mu Rwanda atangiza uruganda rukora imitobe  hano mu Rwanda.

Yatangiye bigoranye kuko yari afite amafaranga makeya yagize ibanga, aho yatangiye akora utujerekani 50 ku munsi tw’imitobe tugenda tuzamuka tuba 100 kugeza ubu ku munsi bakora utujerekani 500.

Yagize ati “Biragoye ariko natangije amafaranga atari menshi kuko burya amafaranga ayo ariyo yose watangira umushinga kuko natangiye nkora utujerekani 50 ariko ubu tugeze ku tujerejakani 500 mu ngano zitandukanye no mu moko atandukanye arimo umutobe w’inkeri, imyembe, amaronji, pome, amatunda n’inanasi kandi ndunguka kuko imitobe yacu ikunzwe ku isoko.”

Yatanze akazi

Karangwa avuga ko yahaye akazi abakozi 30 bakora mu ruganda rwe kandi ko bafite ubwishingizi bakaba bitunze kandi batunze n’imiryango yabo kuko abahemba neza kandi bagahemberwa igihe.

Yagize ati ’’Inyungu yarabonetse kandi nabaye rwiyemezamirimo kandi mfite abantu nahaye akazi niba kampani ishobora kugaburira abantu bageze kuri 30 nayo ni inyungu, ndabahemba umushahara ujyanye n’amashuri bize cyane ko bize kaminuza kandi bafite ubwishingizi.”

Uruganda ruri kwaguka

Thomas usanzwe akorera mu nzu yo guturamo nk’izindi nganda ziciriritse zose, ubu arimo kwagura uruganda rwe kandi avuga ko azagera kure hashoboka.Yagize ati ’’Ubu ndimo kubaka uruganda rugezweho muri zone y’inganda iri I Mageragere aho bita Kankuba ku buryo nko mu kwa 6 nzaba ndi mu ruganda rushyashya rurimo n’imashini zigezweho kandi nzagera kure hashoboka kuko nzagura isoko kugeza no hanze y’u Rwanda n’Afrika.”

Inama kuri bagenzi be

Karangwa agira inama bagenzi be yo kudacika intege aho yagize ati “Ni ukudacika intege mu mbogamizi duhura nazo zirimo z’ibiciro by’ibikoresho by’ibanze bizamuka umunsi ku wundi, bakamenya ko nta kurambirwa ngo babivemo ahubwo bakomeze gukora kuko ibyiza biri imbere. Usanga abenshi bacika intege kubera kutamenya inzira bagomba kunyuramo no kwegera ababishinzwe kugira ngo babe bakora ibifite ubuziranenge”.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 17 =