Burera : Abahinzi barasaba kugira uruhare rufatika mu mihigo

Umunyamakuru aha micro umuturage akavuga ko bagize uruhare mu mihigo barushaho kugera ku iterambere rirambye riturutse ku buhinzi. @The Bridge.

Bamwe mu bahinzi bo mu Mirenge y’Akarere ka Burera gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko kutagira uruhare mu gutegura imihigo y’ubuhinzi bituma batabona umusaruro uhagije. Bavuga ko gahunda ijyanye n’ubuhinzi yajya ibanza kugirwamo uruhare n’abayikora aho kuva mu nzego zo hejuru ijya hasi.

Byatangajwe kuwa 04 Werurwe 2022 mu kiganiro “Urubuga rw’abaturage n’abayobozi” cyateguwe ku bufatanye n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS ndetse n’abaturage bo muri imwe mu mirenge igize akarere ka Burera : Kagogo, Cyanika, Kinyababa na Gahunga. Ikiganiro cyateguwe muri gahunda y’umushinga ugamije gufasha abafatanyabikorwa kujya inama y’ibikenewe byafasha umuturage kwihutisha iterambere yongera umusaruro mu buhinzi bwe kugira ngo bugere no ku iterambere ryifuzwa na we abigizemo uruhare.

Bamwe mu baturage bari baje muri icyo kiganiro bagaragaje ko imihigo itegurirwa mu nzego zo hejuru ikabazanirwa ngo bayishyire mu bikorwa, mu gihe yagakwiriye gutegurwa n’abaturage igezwa ku bayobozi. Ryarugabe Evariste wo mu murenge wa Gahunga yagize ati”umurenge cyangwa akarere uzana imihigo ukayibwira agronome, na we akatubwira cyane cyane nko muri saison icyo tugomba guhinga, ariko mu by’ukuri umuturage nta ruhare aba yabigizemo”. Yakomeje asaba ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ko imihigo yajya itangirira iwabo ati ” akaba aritwe dutangira noneho imihigo ikazamuka, aho kugira ngo ive hejuru imanuke ize iwacu, ahubwo ikava hasi ikazamuka. “

Ibiciro bigenwa hatitawe ku gishoro cy’umuhinzi

Ryarugabe Evariste yavuze kandi ko kugena igiciro cy’umusaruro w’ibyo bejeje nta ruhare umuhinzi abigiramo. Ati “Minagri iragenda ikicara ikabara igishoro mu by’ukuri umuturage nta ruhare yagize mu kubara icyo gishoro ; ikaza noneho ikabibara uhereye ku murima, ku mbuto gutyo bakavuga bati wenda ibirayi bizagurishwa amafaranga 200 bigeze Nyabugogo, ariko wowe wabara uko washoye ugasanga wararengeje 200frws”.

Maniriho Iyanze Jean Damascène ni agro-dealer wo mu murenge wa Kagogo. Na we avuga ko umuturage yagombye kugira uruhare mu kugena igiciro kubera ko akenshi ari we uzi ibyo yashoye mu butaka. Ati”iyo hamanutse ngo ikiro cy’ibirayi ni 200frws, umuturage wagiye akagura ifumbire, akagura umuti w’ibiro 5, akagura umurima cyangwa akawukodesha, kumubwira ko ikiro ari amafaranga 200 ni ukubura uko yabigenza. Arabitanga nyine kuko nta handi aba arabishyira”.

Imbuto bahinga ntibazisobanukiwe

Zimwe mu ngaruka abahinzi bagarukaho zo kutagira uruhare mu mihigo ijyanye n’ubuhinzi bakora, ni nk’aho usanga bahabwa imbuto batabanje gusobanurirwa uko iteye hakaba ubwo yanze kwera; bagasaba guhindurirwa cyangwa kubanza kugerageza imbuto ngo itazanga kwera igahomya abahinzi. Asumani Inosenti wo mu Murenge wa Kinyababa yavuze ko imbuto y’ibigori ya RHM1520 abayihinze mu murenge atuyemo hari n’abataririwe bajya gusarura. Ati “babanze bavugurure imbuto y’ibigori kuko nk’abahinze RHM1520 hari abantu batigeze bajya no gusoroma, ntiyeze yabaye ikibazo!” Yakomeje avuga ko kugira ngo abantu bahinge amahegitari bagaheruka bahinga na bwo ari ikibazo. Ati”imbuto zigomba kwigwaho neza. Baza no kubisura nagiye mbabwira ko bajya baza kugerageza mu gace kacu, imbuto nimubona ihera muyizane nimubona itahera muyireke, uyu mwaka twarahombye cyane”.

Bucyeyeneza Bernard wo mu Kagari ka Kayenzi mu Murenge wa Kagogo, yavuze ko imbuto bahinga usanga ahanini batazisobanukiwe. Ati”yaba PANAL, HYBRIDE, …ibintu nk’ibyo ntabwo twebwe abaturage tubisobanukiwe, ahubwo tubwirwa amakuru ngo nimujye gufata imbuto ku mujyanama w’ubuhinzi uzana inyongeramusaruro”. Akomeza avuga ko imbuto bahasanze ariyo bafata. Ati” mbese tugenda turi no gutanguranwa ngo tudasanga bayimaze; ari nayo mpamvu wumvise uwo mu Kinyababa yavuze ngo niyo twafashe yahindutse ubwatsi bw’inka nta musaruro yatanze”.

Kugira uruhare mu mihigo

Umukozi w’umuryango w’abahinzi n’aborozi mu Rwanda IMBARAGA, akaba n’umuhuzabikorwa wawo mu Ntara y’Amajyaruguru, Denis Munzuyarwo, nawe yagarutse kuri zimwe mu mbuto zahawe abaturage ariko ntizitange umusaruro, ati” RHM1520 usesenguye ishobora kuba itaba mbi ariko icyagaragaye nuko nta bushakashatsi yakorewe buhagije”. Yakomeje avuga ko ikwiye gukorerwa igeragezwa mu duce dutandukanye ati”aho itarageragezwa batange imbuto isanzwe ihera kuko zirahari”. Yanavuze kandi ko imihigo abaturage basanzwe bayikora, ariko bakeneye ubufasha. Ati” imiryango ifasha abahinzi mu iterambere ryabo yagakwiriye gufasha abaturage kubara igishobo noneho bagene igiciro, Minagri na Minicom bafashe mu gushyira mu bikorwa cya giciro abahinzi batanzeho igitekerezo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) Appolinaire Mupiganyi we yavuze ko kuba abaturage barimo kugaragaza ikintu kibabangamiye harimo nk’iyo mbuto itari kwera ibasubiza inyuma mu iterambere ry’urugo n’ubukungu bwabo ari ikintu inzego zirimo na RAB (ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi) yakwitaho. Ati”nk’iki kibazo kijyanye n’iyi mbuto, ndumva aho bamaze kuyitera bakomeza bakayisigasira bakareba ko hari ikintu cyavamo, ariko aho itera bashake ibindi bisubizo ntibabasunikire ngo nimuyitere nimuyitere!”

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 16 =