“Ikibazo kiri hagati ya kampani icukura amabuye y’agaciro n’abaturage gikemurwe vuba” Umuvunyi Mukuru

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine asubiza bimwe mu bibazo abaturage babajije.

Hagati ya Kampani Wolfram Mining processing LTD icukura amabuye y’agaciro n’abaturage hari amakimbirane, aho iyi kampani ivuga ko aho ikorera ari ahayo n’abaturage bahatuye bakavuga ko ari ahabo. Byatangajwe ubwo Umuvunyi Mukuru yasuraga Akagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza; bareba ibibazo by’abaturage bitarakemuka.

Abaturage bo mu Kagali ka Nkondo bavuga ko bafite ubutaka aha hacukurwa amabuye bagaragje ibibazo bafite.

Nkomejishyaka Ildephonse yavuze ko afite akarengane ku butaka yaguze mu mwaka wa 2014 ntiyemererwe kubaka kandi abandi barabyemerewe, avuga ko acumbitse kandi nyirinzu ashaka gusana inzu ye. Harerimana Viateur avuga ko ikibazo cye kimaze imyaka irenga 10 akaba atishyurwa kandi yarabariwe, avuga ko iki kibazo agihuriyeho n’abagenzi be 2.

Gatera Innocent yavuze ko afite ikibazo cyaho bacishije umuhanda ariko akaba atishyurwa aho uwo muhanda waciye. Ati “ikibazo cyange nakigejeje mu nzego ariko na nubu ntikirakemuka”.

Umudamu utarashatse kwivuga izina, arasaba ko hakwiye kubamo imbago itandukanya aho gutura, ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye, akaba yishimiye ko ikibazo bafite kigiye kwigwaho bakagikemura. Ati “rwose bizatuma abana bacu batinjira mubirombe. Tugira abana bajya mu birombe kandi bari bafite ejo hazaza heza”.

Umuturage abaza ikibazo.

Kampani icukura amabuye ivuga ko ibangamiwe n’abaturage

Umuhuzabikorwa wa Wolfram Mining processing LTD,yatangiye gukorera Rwinkwavu 2008 avuga ko ubucukuzi babukorera mu mirenge 6 harimo n’umurenge wa Rwinkwavu kandi bakaba bacukura mu buryo bwemewe. Gusa ngo hari inzitizi bahura nazo zirimo abaturage bahatuye, abana bacukura bitemewe guhera ku myaka 10 ndetse nabo bita imparata, ubucukuzi butemewe bukorwa n’abaturage.

Akarere ka Kayonza kavuga ko ubutaka ari ubwa Leta atari ubw’abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco asobanura uko ikibazo giteye yagize ati “aha hantu hari n’abaturage bahatuye kuva mu myaka 40 ishize, barabizi ko ari mu butaka bwa Leta. Ni mu butaka bw’amabuye y’agaciro, abantu bahatuye ntabwo barimo kuhirukanwa cyangwa kuhimurwa ariko ntabwo ari mu butaka bwabo ni ubwa Leta nubwo bamwe bahaza bakahubaka.”

Avuga ko hari abari barafashe ibyangombwa mu buryo bunyuranije n’amategeko. Ati “turimo kuvugana n’inzego zitandukanye kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti ku buryo burambye, ariko tukaboneraho n’umwanya wo kubwira abaturage ko aho bacukura amabuye y’agaciro ari mu butaka bwa Leta”.

Umuvunyi Mukuru asaba ko iki kibazo gikemurwa vuba

Nirere Madeleine ni Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, yavuze uburyo iki kibazo ari kigari kandi gisaba isesengura. Aho yagize ati “Muri iki kibazo harimo ibyiciro bitandukanye, hari abatujwe ari abakozi n’imiryango yabo, uyu munsi bakaba batakiriho, imiryango yabo igasigara, hari abagiye batuzwa na Leta. Ni ikibazo gisaba ko inzego zose zikijyamo, ari ikigo cy’ubutaka, Akarere, Intara, inzego z’umutekano kuko kigomba gufatirwa umwanzuro rusange”.

Umuvunyi Mukuru yongeyeho ko ari ukureba inkomoko yaho umuntu ari. Ese yahageze gute? Yahabonye ate, ese ni umuntu ukomoka k’umuntu wacukuraga ko yahatujwe mbere akaba ari izungura? Ese ni umuntu wagiye agura, ese ni umuntu wahituje, Ese ni uwahawe na Leta agatuzwa mu mudugudu cyangwa agahabwa ikibanza agomba kubakamo?

Ati “Ni ikibazo navuga ko uyu munsi twajemo ariko ntabwo cyafatirwa umwanzuro uyu munsi. Umurongo gihabwa ni uko inzego zose zigomba kumanuka zikaza muri iki kibazo hakarebwa inkomoko ya buri butaka butuweho cyangwa amazu arimo, hagafatwa umwanzuro hakurikijwe buri cyiciro; byose nibyo tugomba kureba nk’inzego tukareba buri cyiciro hagafatwa umwanzuro hagendewe ku makuru azaba yabonetse”.

Madeleine avuga mu gihe kitarambiranye amakimbirane hagati ya kampani ikoreramo n’abaturage batuyemo baravuga  ko ari ubwabo na kampani ikavuga ko ari ubwabo amakimbirane rero agomba gukemurwa vuba inzego zose zikakizamo.

Mu bindi bibazo byagejejwe ku Muvunyi Mukuru birimo; abatarabona ibyangombwa by’ubutaka, abana bata amashuri bajya mu birombe n’abandi bajyamo mu buryo butemewe.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cy’Urwego rw’Umuvunyi gishishikariza Abaturarwanda kurwanya Akarengane na Ruswa, Magazine No 43 kivuga ko, Urwego rw’Umuvunyi ruhamagarira abaturage kumenya uburenganzira bwabo no gusobanukirwa n’amategeko abarengera.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 7 =