Bugesera : Nta ruhumbu (aflatoxin) rukirangwa mu bigoli babikesha uruganda MAHWI Grain Millers

Uruganda MAHWI Grain Millers, imashini iri inyuma niyo yumutsa ibigoli. Ifoto: The Bridge

Uru ruganda ruri mu Cyanya cy’Inganda cya Gashora mu Karere ka Bugesera, rufite imashini itunganya ibigoli bikavamo ifu n’ibyumisha.

Uruganda MAHWI Grain Millers rwatangiye mu 2016, ari ruto rukorera i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ; ruza gukura, 2019 rwimukira mu cyanya cy’inganda cya Gashora i Bugesera, 2020 rutangira imirimo yarwo.

Intego yarwo ni ukongera ubushobozi bwibyo bajyana ku isoko, kongera ingano yibyo bagurira abaturage no gutunganya umusaruro w’ibigoli.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 50 ku munsi, mu gihe cy’ukwezi ni toni 750 naho mu gihe cy’umwaka ni toni ibihumbi 15.

Jean Claude Uwizeyemungu, Umuyobozi w’Uruganda MAHWI Grain Millers akaba n’umwe mubarushinze yavuze icyo uru ruganda rusobanuye ku muhinzi w’ibigori.

Igihe cyose umuturage aba afite icyizere ko ibigoli byose yahinga yabizana ku ruganda rukabigura, gutunganya no kwita ku musaruro w’ibigoli, hari igice cy’uruganda n’igice cyo kumishirizamo ibigoli.

Imashini yumisha ibigoli ku gihe cy’umwero w’ibigoli ishobora kumisha toni 74 ku munsi.

Uyu muyobozi w’uru ruganda yasobanuye uko byari byifashe uru ruganda rutaraza.

Ikibazo cyabagaho nuko umutarage byamusabaga kwanika, yanura ; ubu siko biri, ibitaruma neza arabizana tukabyumisha, yashaka tukabimugurira cg se akishyura igiciro cyo kuwutunganya akajya kubigurisha ahandi. Byakuyeho uburwayi bwa aflatoxin (uruhumbu), kuko buza muri icyo gihe umuhinzi akorakora imyaka ; ariko iyo ayejeje akayizana icyo kibazo ntikibaho.

Ahatunganyirizwa ibigoli mu ruganda MAHWI Grain Millers.

Inkunga ya Hinga Weze yateje intambwe MAHWI Grain Millers

Nkuko byasobanuwe n’Umuyobozi w’uru ruganda Jean Claude yavuze ko ashimira uyu mushinga ku bufatanye bwayo.

Ubufatanye bwacu na Hinga Weze buri mukumisha ibigoli hari uruhare rwacu na Hinga Weze yashyizemo amafaranga angana na miliyoni 49 kugira ngo dufatanye, icyo twese tugamije nuko abaturage babasha kubona aho bazana umusaruro. Ni ukubashimira kuko ubufasha baduhaye nabwo bufite intambwe bwaduteje, turabashimira ibyo twamaze gukorana.

Abahinzi b’ibigori bishimira ko nta ruhumbu (aflotoxin) rukirangwa mu bigoli cg ngo babure isoko.

Niyonzima Sosthène ni uwo mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Bugesera ari muri koperative Urumuri. Akaba n’Umuyobozi w’ Ihuriro ry’Abahinzi b’Ibigoli mu Karere ka Bugesera, rigizwe n’amakoperative 11 arasobanura uko umusaruro wabo wazagamo uruhumbu, ukabura n’isoko, nuko babonye igisubizo babikesha MAHWI Grain Millers.

Ibigoli byinshi byazanaga uruhumbu ariko aho uru ruganda ruziye, rukazana kiriya cyuma cyumisha byafashije abahinzi, nk’urugero naguha hari ibigori duherutse kuzana bapimye dusanga bifite 24, nk’umuhinzi ntiyabibika usanga bihita bizana uruhumbu kuko biba bifite amazi menshi. Ariko iyo tubizanye hano bakabigura uko biri bituma nta bigori bigipfa ubusa mu rugo. Hari ibyo twajyanaga ku masoko bakabyanga byarapfuye, ukaba ukireba wenda ari kizima ariko bagipima ugasanga gifite uruhumbu. Bakabyanga ugasanga turabibunganye bikagurwa nabajya gubikoramo ibiryo by’amatungo ku giciro gito. Hari nk’igihe wabaga ufite toni 10 ariko ugasanga 7 cg 8 nizo zibaye nzima izindi zarapfuye.

Ibigoli baduhera kuri 230 ku kilo, mbere uruganda rutaraza ibigoli byaguraga 120 ; 140 mbese byaterwaga nuko bibonye ababishaka.

Mu bihingwa umushinga Hinga Weze uteza imbere harimo ibigoli, ibishyimbo bikungahaye ku butare, ibijumba bya orange, ibirayi, imbuto n’imboga. Akaba ari umushinga watangiye k’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ku nkunga y’umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda k’ubuhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi barenga 530,000 mu turere icumi ikoreramo mu kwita k’ubuhinzi no kunoza imirire.

Abaturutse muri USAID baganira nabo kuruganda MAHWI Grain Millers.
Mu ruganda imbere, ahatunganyirizwa ibigoli bikavamo ifu.
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 ⁄ 5 =