UPSCALE: Uburyo bw’umwimerere bwo kurwanya nkongwa buzorohereza umuhinzi mu kurwanya iki cyonnnyi.
Mu nama rusange yahuje abafatanyabikorwa b’umushinga UPSCALE, barebeye hamwe uburyo umuhinzi yahangana n’ibyonnyi ‘’nkogwa’’ hifashishijwe uburyo gakondo butangiza ikirere.
UPSCALE ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na Food for the Hungry hamwe n’ Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, ugamije kurwanya udukoko mu mirima cyane cyane imirima y’ibigoli ukaba uhuriweho n’abafatanyabikorwa bagera kuri 18; watangijwe mu Rwanda mu Ugushyingo 2020; uzamara imyaka 5.
Nkubito Didier ukora mu Muryango Food for the Hungry avuga ko inama rusange yahuje abafatanyabikorwa yari igamije kunoza uburyo umushinga wa UPSCALE washyirwa mu bikorwa kugira ngo umuhinzi mworozi ashobore kubona inyungu ziwuvuyemo.
Uburyo bukoreshwa mu kurwanya nkongwa
Nkubito arasobanura uburyo uyu mushinga ukoresha mu kurwanya nkongwa, uburyo butanangiza ibidukikije.
‘’Ni uburyo bwiswe push-pull (Hoshi Ngwino). Hakoreshwa ibyatsi byitwa desmodium (umuvumburankwavu) na bracharia (ivubwe). Utera umurama wa desmodium ukabona gutera ibigoli ukagenda utera ku mirongo hagati ugateramo ibigoli nabyo biri ku mirongo; ku nkengero z’umurima ugateraho bracharia. Ibinyugunyugu bibyara nkongwa byaza mu murima bigasangamo desmodium ikabihumurira nabi bigahungira muri bracharia kuko yo ihumura neza. Bigateramo amagi agapfa nabyo bigapfa’’.
Nkubito anemeza ko ibizava muri iyi nama bizabafasha guhuza ibikorwa kugira ngo inyungu zayo zishobore kugera ku bahinzi borozi bose mu gihugu kugira ngo barwanye ibyo bonnyi. Ndetse ngo ibi byatsi bikoreshwa umuvumburankwavu n’ivubwe biribwa n’amatungo; inkwavu n’inka.
Umushakashatsi mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Ishami ryo kurwanya ibyonnyi mu bihingwa RAB, Nkima Gremain avuga ko inama rusange yahuje abafatanyabikorwa ari umushinga bahuriramo n’ibihugu bitandukanye byo mu karere mu kurwanya ibyonnyi mu murima cyane nkogwa, yaba nkogwa idasanzwe niyari isanzwe mu bigoli ndetse no ku cyatsi kitwa striga mu kinyarwanda bakunze kwita kurisuka .
Yagize ati ‘’Iyi nama izadufasha kurebera hamwe ibyakozwe na gahunda ihari mu minsi iri imbere kugira ngo umuhinzi mutoya udakoresha inyongeramusaruro cyane cyane imiti yica udukoko nawe agire uburyo bumworoheye bwatuma ahangana nibyo byonnyi”.
Umuyobozi mukuru mu Rwanda wa Food for Hungry, Madame Alice Kamau yavuze ko ubufatanye bwagaragaye mu kungurana ibitekerezo mu gukoresha ubu buryo biswe push and pull n’abagize komite muri buri gihugu mu guhashya ibyonnyi mu bihingwa bizatanga umusaruro kandi n’ubushakashatsi burimo gukorwa na RAB bukazatanga igisubizo.
Umushinga wa UPSCALE uhiriweho n’ibigu bitanu harimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania na Ethiopia.