Abana b’abakobwa ntibatanzwe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

Bamwe mubari baje kwizihiza Umunsi Nyafurika w'Inganda mu cyanya cy'Inganda i Masoro ,taliki ya 20 Ugushyingo 2018

Bamwe mu banyeshuri b’abakobwa biga mu mashami y’imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko ibyo biga bitanga igisubizo mu kuzamura inganda zo mu Rwanda. Ni mu gihe n’Umuyobozi w’inganda yemeza ko isoko rigenda ryaguka mu Rwanda no hanze yarwo.

Igisubizo Angélique wiga muri IPRC Musanze mu mwaka wa 2 mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi no Gutegura Ibikomoka ku Musaruro avuga ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ibikomoka ku buhinzi byangirika vuba, ubu bakaba barimo kwiga kugira ngo barebe uko bakongera uburambe bw’ibikomoka ku buhinzi ntibipfe cyangwa se ngo byangirike nyuma bibure.

Niyitanga Egidia Pascaline yiga muri IPRC Kigali mu mwaka wa 2 mu Ishami rya Electromechanical in Electrical and Electronics Engineering we icyo yimirije imbere ni ugukangurira abanyarwanda gupimisha ibyo baba bakoze bakareba ko byujuje ubuziranenge bityo bikaba byizewe ku isoko ryo mu gihugu imbere no mu masoko mpuzamahanga.

Niyitanga anongeraho ko bafite imishinga itandukanye aho banatangiye gukora amagare agenderwamo n’abarwayi.Ikindi ngo abana b’abakobwa arabashishikariza kujya mu mashuri y’ikoranabuhanga n’ubukanishi kuko bitavunanye nkuko yumva hari ababivuga maze bagafatanya kuzamura inganda zo mu Rwanda.

Telesphore Mugwiza, Umuyobozi ushinzwe inganda yemeza ko isoko rigenda ryaguka ndetse n’ibyoherezwa hanze bikaba byariyongere akanakomeza gushishikariza abanyenganda kongerera ubwiza ibyo bakora.

Uyu muyobozi yagaragaje uko ibyoherezwa hanze byiyongereye : Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) itangira 2015 kugeza 2017 ibyoherezwa hanze byariyongere biva kuri miliyoni 559 z’amadolari y’Amerika bigera kuri miliyoni 944 z’amadolari y’Amerika.

Ikindi ngo Made in Rwanda yagabanyije ibitumizwa hanze kuko byagabanatseho 4 % mu myaka ya 2015 na 2017 bikaba byaravuye kuri miliyali 1 n’ibice 8 bikagera kuri miliyali 1n’ibice 7 by’amadolari y’Amerika.

Mu Cyanya cy’Inganda cya Masoro kuri ubu habarirwa inganda zirenga 40.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 × 16 =