Gahunda yo korozanya inkoko yazamuye imirire myiza
Ibi byatangajwe mu nama yahuje umushinga Hinga weze, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), abayobozi b’ibanze n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubworozi ndetse n’aborozi b’inkoko.
Iyi gahunda yatangijwe n’umushinga Hinga Weze yo korozanya inkoko (Poultry payback model) mu turere 10 ikoreramo, mu miryango ibihumbi 80.000, imiryango 10.000 isigaye irya amagi byibura inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru.
Umuyobozi Mukuru wa Hinga Weze, Mukamana Laurence avuga ko mbere bibandaga ku buhinzi kandi bagahinga ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri; 2018 bajya no mu bworozi kugira ngo byombi byuzuzanye bijyane ku mirire myiza aho bafatanyije n’abagore n’abana kugira ngo bave mu mirire mibi bajye mu mirire myiza.
Kugira ngo ibi bigerweho uyu muyobozi avuga ko habayeho ubufatanye bw’inzego z’ibanze kugira ngo abaturage babyumve, babyiteho, akaba anashimira RAB n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere Mpuzamahanga (USAID) yabibafashijemo kuko byatanze umusaruro.
“Ubu buryo twazanye bwo kugira ngo abantu borozanye bwatanze umusaruro cyane kuko twatanze inkoko zigera mu bihumbi 200 ariko ubu mfite icyizere ko bizanagera no mu bihumbi 500. Tukaba tuziko no mu kwigishwa ibijyanye n’imirire hari icyahindutse, mu bijyanye no kugira amafaranga, kwihaza mu biribwa no kugira imirire myiza’’.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr. Uwituze Solange nawe yemeje ko uburyo bwo korozanya ari bwiza, aho urugo rumwe rwahabwaga inkoko 6 zifite agaciro k’ibihumbi 12; inkokokazi 3 n’isake 3; isake zamara gukura umuturage akazigurisha kugira ngo yiture, amatsinda nayo akaba yarashyizeho konti amafaranga ajyaho abakeneye inkoko nabo bakazigurirwa. Bagasigarana inkokokazi zitera amagi.
Yakomeje avuga ko ubu buryo butuma abafite ubushobozi buciriritse barwanya imirire mibi kuko baba bafite amagi yo kurya ariko kandi bagakora no ku mafaranga byihuse bagurishije amasake. Ndetse ngo iyo bashatse bagura izindi nkoko bakagura ubworozi bwabo.
“Ubu buryo rero ni bwiza kuko ntabwo buvuna umworozi bukamufasha kuva mu mirire mibi akajya mu mirire myiza ndetse no kubona amafaranga ku buryo bwihuse’’.
Hanagaragajwe ikibazo cy’igiciro cy’ibiryo kiri hejuru
Dr. Uwituze Solange yavuze ko iki kibazo kirimo kuvugutirwa umuti. “Igiciro rero kiragoye kuko ibiryo by’inkoko buriya dukoresha cyane ibigori ndetse na soya, icyo turimo gukora turimo kureba uko twakorana n’abakora ibiryo by’amatungo bakajya batumiza ibyo kurya by’inkoko niyo byaba bivuye kure. Nk’ubu muri iyi minsi barimo babikura muri Ukraine ariko hakaza bikeya.”
Yakomeje agira ati “Turashaka kubaka ibigega bijyamo ibigori cyane cyane na soya bigenewe ibyo kurya by’amatungo kugira ngo ibiciro bya soya n’ibigori bitazajya bihindagurika bitewe n’igihe runaka. Noneho niba babiguze bakaba babashije kubika nk’iby’umwaka wose, igiciro kikaguma ari kimwe mu gihe cy’umwaka nta guhinduka.”
Icya kabiri hari ubushakashatsi RAB irimo gukora ireba ibyo kurya by’amatungo byasimbura soya n’ibigori ku rugero rushimishije cyane kuri ba borozi b’ubushobozi bukeya.
Ingaruka ku ibura ry’ibiryo by’inkoko
Dr. Théogène Safari wari ushinzwe gushyira mu bikorwa ibijyanye n’ubworozi bw’inkoko muri Hinga Weze arasobanura ingaruka iyo ibiryo by’inkoko bihenze.
Umusaruro uragabanuka iyo ibiryo bihenze, umworozi akazigaburira ibidahagije bitewe n’ubushobozi bukeya hakaba hari benshi bashobora kubivamo. Inkoko aho kugira ngo ikure iragwingira, itera amagi nayo aba make.
Amafaranga aborozi bari biteze ntabwo aboneka. Iziribwa nazo ntizikura igera muri ya minsi 45 ibiro yakagombye ntabyo ifite, niba yari kuzaba ifite ikilo kimwe na 800 ikaba igifite ikilo kimwe kandi yari igeze mu gihe cyo kugurishwa, kuko zigurwa ku biro, umworozi najya kugurisha azahomba.
Ibiryo by’inkoko bigira ibiciro bitewe n’uruganga hari aho ikilo kigura 500, ahandi 410.
Icyo umworozi areba ni ukureba ibyo yatanze n’ibyo yinjije akabona inyungu. Iyo byahenze hari igihe umworozi w’inkoko ashobora gusanga ibyo yatanze ku nkoko biri hejuru kurusha ibyo yinjije bikamugusha mu gihombo bigatuma abireka.