Mukeshimana Tharcienne wahawe inguzanyo zo kuzahura ubukungu arashima Leta

Mukeshimana wahawe inguzanyo yo kuzahura ubucuruzi bwe bwahungabanijwe na COVID19, akaba azayishyura ku nyungu yu 8 % mu gihe cy'imyaka 2. Ifoto: The Bridge.

Uyu mubyeyi acururiza mu gasantire ka Gasarenda mu Murenge wa Tare Akarere ka Nyamagabe, ubucuruzi bwe Covid-19 yabuhungabanyije ku rugero rwa 90%, asaba inguzanyo yo kuzahura ubucururi bwe arayihabwa ku nyungu nke, akaba ariho ahera ashima Leta y’u Rwanda.

Tharcienne ubusanzwe yacuruzaga akabari, ariko yaramaze hafi umwaka urenge akabari ke gafunze bituma imikorere ihungabana ndetse bimugiraho ingaruka mu mibereho ye bwite ndetse n’imiberereho y’abakozi yakoreshaga.

Muri iki kiganiro yagiranye na The Bridge Mgazine aravuga uko Tuzamurane Sacco Tare, yamugobotse ibinyuijije muri BDF ikamuha inguzanyo kuri ubu ikaba irimo kumufasha kuzahura ubucuruzi bwe.

The Bridge Magazine: Tubwire muri make ibikorwa by’ubucuruzi ukora.

Mukeshimana Tharcienne: Njyewe ubusanzwe nkora ubucuruzi bw’akabari

The Bridge Magazine: Covid 19 yabihungabanyije ku ruhe rugero?

Mukeshimana Tharcienne: Covid-19 aho iziye, ubucuruzi bwacu bwarahungabanye, bw’umwihariko twebwe twacuruzaga akabari, Covid ije, utubari twarafunze, kandi dufunga igihe kirekire ku buryo byabaye ngombwa ko  twicara mu rugo ntacyo gukora dufite.

The Bridge Magazine:  Uri mu bahawe inguzanyo yo kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi byazahajwe na Covid-19, tubwire inzira byanyuzemo ngo ubone iyo nguzanyo?

Mukeshimana Tharcienne: Inguzanyo bayimpaye kuko n’ubusanzwe, nsanzwe ndi umukiliya wa Sacco, ubwo rero uko nabimenye nagiye kuri Sacco mbona itangazo, ko harimo gutangwa ayo mafaranga, nahise ibaruwa, nyuma abakozi ba banki baransura, bareba ingwate nari natanze niba ihwanye n’inguzanyo nshaka, hanyuma nyuma yo gusuzuma dosiye yanjye bagasanga yuzuye, baje kumpa inguzanyo.

The Bridge Magazine: Nyuma y’aho uboneye iyi nguzanyo ubona irimo kugufasha ite mu kuzahura ubucuruzi bwawe?

Mukeshimana Tharcienne:  Iyi nguzanyo nyuma yo kuyihabwa mu kwezi kwa mbere ukwezi kwa 2021, ubu yatangiye kumfasha kuko yaje yunganira ibikorwa byanjye, nongera ibicuruzwa cyane ko byinshi byari byarakendereye kubera kumara igihe tudakora, ubu rwose naguhamiriza ko bimeze neza kandi ndashima.

The Bridge Magazine:  Hari abataramenya ko izi nguzanyo zitangwa, wabaha ubuhe butumwa kugira ngo nabo basubukure ibikorwa byabo byahungabanijwe na Covid 19.

Mukeshimana Tharcienne: Abataritabira rwose nabashishikariza kwitabira kwaka iriya nguzanyo cyane ko yishyurwa ku nyungu ntoya kandi mu gihe cy’imyaka 2, abandi rero bataritabira gukorana na Sacco ndabashishikariza kuzigana bakiteza imbere.

The Bridge Magazine: Mwabyakiriye mute kuba Leta yarashyizeho gahunda yo kuzahura ubukungu?

Mekeshimana Tharcienne: Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ukomeje kudutekereza, akatugezaho ibyiza, nk’abanyarwanda twese rero cyane cyane abatuye hano Gasarenda, nanashishikariza bagenzi gukora cyane bakibeshaho cyane ko dufite Leta idukunda.

The Bridge Magazine: Murakoze Madame Mukeshimana Thacienne

Mukeshimana Tharcienne: Murakoze.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 + 27 =