Musanze: Bamwe mu bafite ubumuga ntibagerwaho na gahunda za VUP

Abafite ubumuga nabo barashoboye ntibahezwe muri gahunda za Leta. Ifoto @Google

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru baravuga ko gahunda za VUP zitabageraho uko bikwiye, bigatuma bajya kwibana ngo bahabwe icyiciro cy’ubudehe cy’abagenerwabikorwa ba VUP. Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA, kivuga ko hakenewe ubukangurambaga.

Mu gihe hari ibiherwaho kugira ngo buri rugo rushyirwe mu cyiciro cy’ubudehe, abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bagashyirwa muri VUP, bamwe mu bafite ubumuga baravuga ko VUP itabageraho kubera ko baba barashyizwe mu byiciro by’abishoboye.

Dunia Anathalie utuye mu murenge wa Remera afite ubumuga bwo kutabona na mugenzi we bavuga ko abafite ubumuga badahabwa serivisi za VUP.

Yagize ati’’Nari mfite umuryango mbamo twujuje ibisabwa ngo duhabwe akazi muri VUP, ariko kubera ubumuga bwanjye banga kunshyira ku rutonde bituma nigira inama yo kwibana nshaka icyanjye cyiciro.”

Akomeza agira ati’’Nahagurutse kubera agahinda no kutabona icyo nambara, simbone mituweri byari ukugirango Leta ijye imfasha wenda iyo nkunga y’ingoboka nkaba nayibona.’’

Undi ufite ubumuga bw’ingingo yagize ati’’Muri iyi gahunda ya VUP nshobora kubona akazi ariko ikibazo ni uko iyo bagiye kureba abo baha akazi badahera ku bafite ubumuga ngo ako kazi babe bakaduha.”

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA, kivuga ko hakanewe ubukangurambaga ku bafite ubumuga aho kugira ngo barindire gutandukana n’imiryango yabo bagafashirizwa mu miryango babamo nk’uko Gatsinzi Justin ushinzwe gahunda zo gufasha abatishoboye abigarukaho.

Yagize ati’’Hakenerwa bwa bukangurambaga no kubafasha guharanira ihame ryo kwihesha agaciro agahagarara ku kuri akamenya ko buri wese yagira ibyamugenerwa biturutse ku rwego arimo.”

Gahunda ya VUP igamije gukura abaturage mu bukene bukabije,I korera mu mirenge 270 mu gihugu, aho iyi gahunda itagera hari ingamba za Leta zihariye zigenewe abafite ubumuga. Inzego bireba zikaba zitegerezwaho kubagezaho izo gahunda nk’uko bikwiye cyane cyane hibandwa ku gufasha iki cyiciro cy’abafite ubumuga kuzamura imibereho yabo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 2 =