Muri Jenoside nahishe abatutsi ariko uyu munsi ndi hano ariyo nshinjwa- Muhayimana yiregura

Claude Muhayimana, ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994. Urubanza rwe rukaba rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda i Paris.

Aya ni amwe mu magambo ya Muhayimana uri imbere y’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa, aho yiregura ku byaha bya Jenoside akekwaho, akaba ashinjwa ibitero byishe abatutsi mu cyahoze Ari Perefegitura ya Kibuye, ariko we akavuga ko yahishe abatutsi akaba atangazwa no kuba ari imbere y’urukiko ariyo ashinjwa.

Ati ” Muri Jenoside nahishe abatutsi kandi byari bizwi ko babagusanganye wanabiziraga ariko uyu munsi ndi hano mu rukiko nshinjwa Jenoside.”

Mu kwiregura kwe, Muhayimana Claude agaragaza amataliki anyuranye yo muri icyo gihe, akanasobanura aho yari ari, cyane cyane agaragaza ko yari mu butumwa bw’akazi hanze ya Kibuye cyangwa se ko yari arwaye.

Taliki ya 07 Mata 1994 ari nayo taliki Jenoside yakorewe abatutsi yatangiriyeho, Muhayimana avuga ko yagiye mu butumwa bw’akazi bugasubikwa ageze i Nyange agasubira ku Kibuye, naho ngo umunsi wakurikiyeho kugeza taliki ya 10 Mata ngo nibwo yahungiraga muri Guest House kuko yari amaze kumenya ko yiswe icyitso cya FPR.

Avuga ko kwitwa icyitso cya FPR babishingiraga ko yari afite inshuti z’abasore bari baragiye mu Nkotanyi. Ati ” Nahavuye Ari uko uwitwa Jackson wayoboraga urubyiruko rwa MRND (Interahamwe) yaje kumbwira ko ibyo kumpiga byarangiye.”

Muhayimana akomeza avuga ko taliki ya 14 Mata 1994 aribo yasabwe na Gendarmerie kujyana umurambo w’umujandarume witwa Mwafrika gushyingurwa iwabo mu Ruhengeri.

Uyu Mwafrika yari yishwe n’abatutsi ubwo birwanagaho bakoresheje amabuye n’intwaro za gakondo, kandi abari kumwe na Mwafrika muri icyo gitero cyasubijwe inyuma n’abatutsi bo bemeza ko bari kumwe na Muhayimana kuko ariwe wabatwaraga mu modoka ya Daihatsu.

Muhayimana we mu kwiregura avuga ko yajyanye umurambo wa Mwafrika taliki ya 14 Mata akagaruka nyuma y’iminsi 10, akaba ari mu rwego rwo kugaragaza ko ibitero byibasiye abatutsi mu Bisesero mu minsi yakurikiyeho atabigiyemo kuko atari ahari.

Ni mu gihe ababyitabiriye bemeza ko batwarwaga na Muhayimana mu modoka kandi n’uwari umugore we muri icyo gihe yemeza ko yamwiboneye n’amaso ye atwaye Interahamwe zigiye kwica abatutsi mu Bisesero.

Muhayimana kandi avuga ko yavuye mu Ruhengeri agahita arwara Maraliya bikomeye, atongeye kugira aho ajya kugeza igihe Abafaransa bagereye ku Kibuye mu cyiswe operation Turquoise.

N’ubwo uyu wahoze ari umushoferi wa Guest House ya Kibuye avuga ko yamaze iminsi 10 mu Ruhengeri, urupapuro rw’ubutumwa bw’akazi rugaragaza ko yamazeyo iminsi ingana n’ibyumweru bibiri, naho abo yatwaraga mu modoka bajya kwica bo bemeza ko atarengeje iminsi ibiri cyangwa itatu ataragaruka ku Kibuye.

Ubushinjacyaha bwagaragarije uregwa ko muri Gacaca ya Gasura ahagana muri 2009 yavuzwe mu bitero byo mu Bisesero, ariko we agahakana avuga ko nta gitero na kimwe yagiyemo. Agira ati “Ibitero by’ i Karongi na Gasengesi nabimenyeye muri dosiye, naho abajyaga mu Bisesero bo banyuraga imbere y’iwanjye.”

Perezida w’Urukiko nawe yamubajije ku bashoferi 2 bishwe, umwe watwaraga imbangukiragutabara y’ibitaro n’undi watwaraga imodoka ya Electrogaz, aho Muhayimana yemeza ko bazize ko banze gutwara abajandarume, mu gihe abicaga muri icyo gihe bo bemeza ko bazize ko ari abatutsi kandi ngo bagiranye ibibazo n’interahamwe.

Gusa kuri iki kibazo, Muhayimana arongera akivuguruza ubwe avuga ko iby’urupfu rw’aba bashoferi atabihagazeho kuko yabyumviye mu buhamya bw’uwitwa Emmanuel wamubwiye ko bazize kwanga gutwara abajandarume.

Ushinjwa yiregura agaragaza ko yakuze atazi kuvangura abantu kandi ko na se umubyara ari ko yari ameze kuko ngo yanahishe abatutsi ubwo bicwaga mu 1959 no mu 1973.

Ati ” N’ubwo Data yapfuye kera, numvise ko yafashije abatutsi mu 1959 ndetse nibuka ko n’íwacu habaga ibishishwa by’ibishyimbo abatutsi bihishagamo.”

Muhayimana avuga ko mu mibereho ye yabanye n’abatutsi benshi ndetse ngo n’inshuti ye ya mbere y’umukobwa yari umututsikazi, abo biganye, abo basangiraga, uwamutwaye mu modoka mu gihe cy’ubukwe bwe n’umusore wamugaragiye mu bukwe (Garçon d’honneur) bose bari abatutsi.

Muhayimana ashimangira ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi kuko ngo iyo aza kuba yarayikoze, ngo abarokotse ntibaba barakomeje kuza mu rugo rwe. Ati ” Iyo nza kuba naragize uruhare muri Jenoside ntabwo abarokotse bari kuba bakigaruka mu rugo rwanjye nyuma yayo.”

Aha Muhayimana akaba yemeza ko ibirimo kumubaho uyu munsi asanga biterwa n’uko yari amaze kwinjira muri RNC. Avuga ko mbere ibibazo byatumye ava mu Rwanda byari bifitanye isano no gufasha Abafaransa. Arongera agashimangira ko icyo azira ari uko akiri mu Rwanda FPR yamusabye kuba umunyamuryango wayo akabyanga.

Kuri izi mpamvu Muhayimana yireguza, abahagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza bamwibukije ko uru rubanza ari rwe ku giti cye, ko ntawaje atumwe na Leta ya Kigali.

Gilles Paruelles, umwe mu bavoka bahagarariye abaregera indishyi ati “Ndakumenyesha wowe Muhayimana Claude ko urubanza ari urwawe atari urw’abayobozi ba Kigali.”

Ibi abishingira ko abunganizi be bakomeje kuzanamo ko abatangabuhamya bateguwe mbere. Naho Me Karongozi André Martin nawe uhagarariye abaregera indishyi yibukije Muhayimana n’abamwunganira ko nta mu avoka uri mu rukiko ahagarariye Perezida Kagame ndetse ngo nta n’uhagarariye Perezida Macron cyangwa u Bufaransa. Ati “Hano turi mu rubanza rwawe.”

Abahagarariye abaregera indishyi bemeza ko bari mu rubanza bavuganira abasizwe iheruheru na Jenoside, bakaba badafite imiryango ndetse n’imitungo yabo ikaba yarasahuwe.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 × 11 =