Iburasirazuba: Rwamagana ku isonga mu kurwanya ruswa n’akarengane

Akarere ka Rwamagana kahawe igikombe n’icyemezo cy’ishimwe kuko kabaye akambere mu kurwanya ruswa n'akarengane.

Byavugiwe mu nama yabereye mu cyumba cy’Intara y’iburasirazuba mu kiganiro n’abagize Inama Ngishwa Nama zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa. Insanganyamatsiko igira iti “Kurandura Ruswa inkingi y’iterambere rirambye”. Abayobozi basabwe kugaragaza ibyo bakora kandi ku gihe no gutanga raporo.

Kuba aka Karere kaje ku mwanya wa mbere nuko ibibazo byose abaturage bagaragaje babikurikiranaga bigashakirwa umuti ku bufatanye bw’inzego zireba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko kubirebana n’imitangire ya serivise akarere ka Rwamagana kabaye akambere mu Rwanda hose; nubwo hari ahataranozwa neza. Agira ati “hari aho tutaranoza neza ariko ni hakeya aho hose twabashije kwicara na bagenzi banjye dukorana tubasha kuhareba no gushaka uburyo ibyo byuho byavamo”.

Akarere ka Ngoma kabonye amanota atari meza ndetse ngo ntiyabashimishije nkuko byatangajwe n’umuyobozi wako Niyonagira Anathalie.  Uyu muypobozi yagize ati “dufite ingamba zo gukora ibikenewe byose batubwiye bifasha abaturage, tugomba kurwanya ruswa n’akarengane kandi tukamanuka, tukegera umuturage”.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko inama ngishwanama zo kurwanya akarengane na ruswa zigamije gukumira no kurwanya ruswa no gukemura ibibazo by’abaturage. Mu gukumira ruswa, inzego zikaba zisabwa konoza imitangire ya serivise, gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe. Ikindi nuko inzego zisabwa gutanga raporo rimwe mu gihembwe zikaba 4 mu mwaka; raporo ikaba igomba kugaragaza agashya kabaye muri uwo mwaka.

Yanibukije ko iyo umuturage ajijutse akamenya uburenganzira bwe amenya no kubuharanira, gutanga amakuru kuri ruswa aho yayumvise, umuturage agahabwa serivise nziza kuko ica akarengane.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K Gasana yasabye abayobozi kugaragaza ibyo bakora. Agira ati “Bigaragara yuko abayobozi basabwa ko ibyo bakora babigaragaza, kandi binasuzumwe barebe n’icyo byamariye abaturage ndetse na club zo kurwanya ruswa zigende zihabwa umwanya uhagije”.

Akarere ka Rwamagana kari ku mwanya wa mbere mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba; katanze raporo zose neza mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ruswa n’akarengane n’amanota 74%, kakaba kahawe igikombe n’icyemezo cy’ishimwe.

Amafoto atandukanye yo mu kiganiro n’abagize Inama Ngishwa Nama zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 ⁄ 13 =