Uwazahajwe na Covid-19 akayikira araburira abantu kutayikerensa

Uwizeyimana Vivine araburira abagikerensa COVID19 kuko ari indwara yica kandi isiga n'ingaruka kuwayikize.

Mu kiganiro kirambuye,the Bridge Magazine yagiranye na Vivine Uwizeye,uzwi ku izina rya Miss (Vivy) warwaye Covid-19 ikamuzahaza kuko nta rukingo yari yarafashe nyuma aza kuyikira yaburiye abakerensa iki cyorezo.

Uwizeye  yagize ati ’’Abayikerensa barishuka cyane, kuko iza itaguteguje ni ukuvuga ngo isaha n’isaha yakugeraho nyuma yanjye habonetse abandi benshi cyane abandi barapfa cyane birinde bubahirize amabwiriza .”

Ikiganiro cyose The Bridge yagiranye na Vivine Uwizeye

The Bridge Magazine: Wamenye gute ko urwaye Covid19?

Uwizeye Vivine: Jyewe namenye ko ndwaye Covid-19, mbimenyeye kwa muganga; nari mfite inkorora, bambwira ko basanze ndwaye Covid-19.

The Bridge Magazine: Wabyakiriye ute umaze kumenya ko urwaye Covid 19?

Uwizeye VIVINE: Numvise bintunguye cyane!

The Bridge Magazine: Urwaye wari umeze ute? Wari urembye? Wakiriwe ute kwa Muganga?

Uwizeye Vivine: Kwa muganga twari twitaweho, ariko iyo umuntu arembye ntabwo biba byoroshye mu by’ukuri; ariko kubera ingamba Leta yari yashyizeho n’uburyo umuntu yabaga yitaweho wabaga ufite ikizere cyo gukira, Nijye muntu wabaye kuri oxygène bwa mbere nari mfite ibimenyetso byo kubura umwuka, ikindi cya kabiri nari mfite inkorora nkanababara mu gatuza; ni jye wari urembye cyane, abaganga banyitayeho kinyamwuga n’ubuhanga buhanitse.

The Bridge Magazine: Niyihe nama waha abagikeretsa iki cyorezo?

Uwizeye Vivine: Abayikerensa barishuka cyane kuko iza itaguteguje bitewe n’uburyo nyandura bwa mbere bavugaga ko ushobora kuba wahuye n’umuntu, ariko jye yari umwihariko kuko nta muntu nari nahuye nawe. Isaha n’isaha nabo yabageraho kuko nyuma yanjye habonetse abandi bantu benshi cyane. Bamwe barapfa cyane kandi bisa nk’aho bitunguranye. Covid 19 irahari si iyo gukerensa irababaza isiga n’ingaruka nyinshi mu mubiri nk’ibibazo byo guhumeka. Ni babe maso bakurikize amabwiriza atangwa n’inzego za Leta kandi bagerageze bakurikize ibyo basabwa. Icyo nabakangurira nibikingize birinde ibihuha.

The Bridge Magazine: Nk’umubyeyi, niyihe nama waha ababyeyi kugira ngo barusheho kurwanya no gukumira Covid19 mu muryango cyane ko bafite abana bajya ku ishuri n’urubyiruko rutarumva ubukana bw’ iki cyorezo.

Uwizeye Vivine: Ababyeyi bareke gukerensa icyo kintu, n’umwana muto nubwo atari mu bahabwa inkingo ariko yakwandura kuko ni indwara yandurira mu buhumekero, ushobora kuyitiranya n’ikindi kintu; ni ukuvuga ngo rinda umwana cyane niba avuye ku ishuri akarabe intoki ibyo azanye bishyirwe ku ruhande, kugira ngo bikorerwe isuku mbere yo kubyinjiza mu nzu umuganirize umubwire ko agomba kwirinda. Nibyo nabwira ababyeyi kuko mu bitaro n’abana bari bahari turinde abana bacu kuko ni inshingano zacu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 13 =