Yanduye COVID-19 bimuha ubutumwa bwo gusangiza abandi ku byiza by’urukingo.
Nyirajyambere Jeanne D’Arc ni umwe mu banyarwanda bakingiwe mbere icyorezo cya COVID-19. Yagize ibyago yandura iki cyorezo ariko amahirwe ye yari yaramaze gukingirwa iki cyorezo bituma kitamuzahaza.
Ibi abishingiraho asaba Abanyarwanda kwitabira kwikingiza, ndetse akagira inama ababyeyi bagenzi be gufata iya mbere bakayobora abana babo mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo.
Nyirajyambere Jeanne D’Arc yaganiye na the Bridge Magazine muri gahunda y’umushinga The Bridge Magazine iterwamo inkunga na RGB na UNDP, tubagezaho ibiganiro ku byiza byo kwikingiza COVID-19 ndetse no ku ngamba z’igihugu zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19.
The Bridge Magazine: Tubwire muri make uko wajyaga wumva icyorezo cya Covid-19 n’inzira zitandukanye wagiye ubonamo amakuru kuri iki cyorezo.
Nyirajyambere: Icyorezo cya COVID-19 nacyumvaga ku maradiyo, nasomaga mu binyamakuru, kuri za twitter ndetse naganiraga n’abantu bakora muri Minisiteri y’Ubuzima kuko nanjye ndi umuganga, aho ni ahantu hatandukanye nakuraga amakuru.
The Bridge Magazine: Ese ni ku ruhe rwego wafashe cyangwa wasobanukiwe ibijyanye no kwikingiza ku buryo wafashe umwanzuro wo kwikingiza.
Nyirajyambere: Barabidukanguriye mu mudugudu, barabidukanguriye hano ku kazi ndetse naganiraga n’abantu batandukanye duhuje umwuga. Ni uko nagiye nkagurirwa n’ibijyanye no kwikingiza. Kandi hano ku kazi baradusabiye ku buryo twakingiwe mu bantu ba mbere bakingiwe.
The Bridge Magazine: Ubwo wamenyaga ko wanduye Covid-19 wumvishe umeze ute mu mutima.
Nyirajyambere: Njyewe namenye ko nanduye COVID-19 mu kwa Gatanu uyu mwaka (2021) nari ngiye gusura umuvandimwe Dubai ngeze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe nk’uko bisanzwe barapima bambwira ko nanduye COVID-19. Numvishe bintunguye cyane kubera ko nari mvuye Dubai bampimye bagasanga nta COVID mfite, kandi nkaba naraciye Ethiopia ku kibuga cy’indege mu ndege bakaba bakora ubugenzuzi kwirinda kose, nambaye mask kugeza ngeze mu Rwanda ariko nza kwibuka ko batubwiye ko buri ndwara igira igihe imara mu mubiri mbere y’uko igaragara niho nahise numva ko nayanduriye Dubai ahubwo ikagaragara ari uko ngeze mu Rwanda. Ariko noneho umuganga wankurikiranaga muri RBC yarampamagaye, aza kunyambika isaha ambwira ko akurikije ingano ya virus mfite mu mubiri wanjye abona atari nyinshi atari ngombwa y’uko mfata imiti ko ahubwo nakora ikijyanye n’imirire, ngakora sport ko kubera ko nakingiwe inkingo zose abona nta kibazo kirimo, kandi ko kuva nanjye ndi umuganga nshoboye kwikurikirana, ku buryo ndamutse mfite ikibazo namubwira hanyuma bakambwira ahantu nshobora kujya bakamvura. Ubwo rero mu minsi 14 namaze mu rugo nta kuremba nigeze ngira kandi nakomeje uburyo bwo kwirinda, ndetse ndinda n’umuryango wanjye. Nabaga mu cyumba cya ngenyine kandi gifite ubwiherero ku buryo ntaho nahuriraga nabo mu rugo kugeza ya minsi 14 ishize hanyuma njya kwipimisha bambwira ko nta bwandu ngifite. Aha rero nkabwira abantu ko iyo urwaye COVID-19 warakingiwe ntabwo ari kimwe n’uko waba utarakingiwe kuko iyo wakingiwe ntabwo ikurembya.
The Bridge Magazine: Hari abantu bamwe batarumva ibyo kwikingiza wabaha ubuhe butumwa.
Nyirajyambere: Hari ibihuha byinshi bitandukanye ku kijyanye n’urukingo rwa COVID-19, bamwe bakavuga ngo turikingiza dupfe, ngo ndikingiza akaboko kabyimbe sinshobore gukora, ese ubundi bimaze iki kwikingiza niba wikingiza ukongera ukayirwara. Inama nabagira bose ni uko ngwee nakwitangaho urugero, ntabwo umuntu wakingiwe n’utarankingiwe barwara kimwe iyo baramutse bayanduye. Kuko iyo wakingiwe umubiri wawe uba warahawe ubudahangarwa. Ni ukuvuga ngo ntabwo narembye, ntabwo nigeze nanirwa gukora muri iyo minsi 14 nari mu rugo, nakoraga akazi nk’uko bisanzwe kuko twakoreraga mu rugo. Nkavuga nti rero ni ngombwa ko abantu bose babyumva bagakangukira kwikingiza, kandi ubu ngubu noneho n’abagore batwite bashobora kwikingiza, n’abana kuva ku myaka 18 bashobora kwikingiza. Ni amahirwe menshi rero igihugu cyaduhaye ku buryo nakangurira abantu bose ko bagomba kwikingiza kugira ngo birinde iki cyorezo, kandi ibihuha byose bavuga ku rukindo rwa COVID-19 ntabwo aribyo kuko ngwee narakingiwe inking zombi kandi nta kibazo na kimwe mfite. Kuba warakingiwe ntabwo bikuraho ko wakwandura COVID-19, ugomba gukomeza kwirinda kuko narayanduye, narayirwaye kandi nari nkingiye. Ni ukuvuga ngo ugomba gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi, kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi igihe bitari ngombwa kandi igihe bibaye ngombwa ko ujya ahari abantu benshi mugahana intera, ndetse byaba ari nk’ubukwe bikaba byiza mwese mugiyeyo mwipimishije kugira ngwo mwirinde kwanduzanya. COVID-19 iracyahari, ni ngombwa ko dukurikiza ingamba Leta y’ U Rwanda iduha. Ni ukuvuga ngo buri byumweru bibiri akenshi hasohoka amabwiriza. Ni ngomba kuyasoma, tukayakurikiza, tukayagenderaho kugira ngo bidufasha kwirinda iki cyorezo. Nk’Ubu ngubu mugeze iwanjye hahora umuti, abantu baza iwanjye barabizi bagomba gukaraba intoki, twashyizeho kandagira ukarabe, hari amazi n’isabune ku buryo umuntu ahageze arakaraba, kandi nay a ntera tukayihana kugira ngo bidufashe gukomeza kwirinda iki cyorezo. Ninjye njyenyine mu rugo wayirwaye, abandi ntabwo bigeze bayirwara ariko bise barikingije, n’abakozi bo mu rugo barinkije kugira ngo nyine dufatanyirize hamwe kwirinda iki cyorezo.
The Bridge Magazine: Byanga bikunze hari abantu wagiye umenya barwaye Covid ndetse ikabazahaza mbere yuko inkingo ziza. Tugereranyirize uko uburwayi bwawe bwari bumeze ugereranyije n’uko abandi wumvishe byabagendekeraga mbere yaho inkingo ziziye.
Nyirajyambere: Ngereranyije n’amakuru najyaga numva ku bavandimwe ku nshuti, ku baturanyi aho ntuye bagiye barware COVID-19, hari abagiye kwivuriza I Kanyinya, hari abagiye kwivuriza I Nyamirambo, bagiye baremba ndetse bakagira n’ikibazo cyo kubura umwuka bagashyirwa ku miti. Njye navuga ko kuba narakingiwe no kuba naragize ukwirinda ndetse no kwirinda mu rugo nkurikije amabwiriza twahabwaga na Leta, byangiriye umumaro wo kuba nararwaye COVID-19 ariko ntindembye. Nkumva rero kuba narakingiwe ari ikintu kiza nashimira Guverinoma y’ U Rwanda yaduhaye inkingo hakiri kare cyane cyane ko bahereye kuri ya myaka y’abantu bakuze kandi bashobora kuba bagira n’izindi ndwara zitandura bityo rero bikaba byaramfashije muri icyo gihe nari ndwaye.
The Bridge Magazine: Nk’umubyeyi gira ubutumwa uha ababyeyi ku bijyanye n’uruhare rw’umubyeyi mu kurwanya Covid 19 mu muryango we, cyane ko abana baba bajya ku ishuri n’urubyiruko rwifuza kwidagadura.
Nyirajyambere: ababyeyi nibo bagomba gufata iya mbere mu guha abana urugero rwiza. Ni ukuvuga ngo nibo ba mbere bagomba kwikingiza, kandi bagafaya ingamba zo kuganiza abantu babo bakababwira amakuru ahari ku cyorezo, uburyo bagomba kukirinda ndetse bakanabafasha mu kwikingiza. Ikindi ni uko abana bose bajya ku ishuri bose babanza kwipimisha. Ni ngombwa rero ko bipimisha kandi baramuka babonye ibimenyetso bigaragaza y’uko bashobora kuba banduye icyorezo, bakagana amavuriro yose abegereye. Ubu mu Rwanda ntaho utabona service y’ubuvuzi, yaba mu bigo nderabuzima, za cliniques, mu bitaro, hose barabafasha ni ngombwa ko rero bagana izo serivisi zose igihe bafite ibimenyetso kugira nfo babavure kuko iyo wivuje vuba, imiti irahari, kuko iyo wivuje kare urayikira, ariko iyo utinze kwivuza COVID-19 no kuguhitana iraguhitana. Ni ngombwa rero y’uko ababyeyi bafata iya mbere mu kugira abana inama, mu guhozaho, mu kubaganiriza kugira ngo babahe amakuru nyayo ajyanye n’iki cyorezo, kandi Minisante ikunda kunyuzaho ibiganiro byinshi haba kuri radiyo, haba kuri televiziyo, haba mu midugudu. Ni ukuvuga ngo amakuru ushobora kuyabona ku buryo bwinshi butandukanye, kandi amakuru nyayo ku cyorezo, bityo bikagufasha kugira inama abana bawe. Urubyiruko rero by’umwihariko ntabwo rukunda kurwara, baba bafite imbaraga babona ubuzima bwiza imbere yabo ariko icyagaragaye mu makuru twagiye tubona ni uko COVID-19 ntawe itinya, nta rwego itageramo. Ni ukuvuga ngo rero n’urubyiruko barayirwara, kandi barapfa iyo bativuje neza. Inama naha urubyiruko kuko bakunda imyidagaduro ni uko nabo bafata ingamba zo kwirinda kandi bagafata iya mbere mu kwikingiza kugira ngo bibongerere ubudahangarwa mu guhangana n’iki cyorezo cya COVID-19. Ikindi kiriho ni uko usanga nk’ababyeyi iyo bacitse integer bakabigaragariza n’abana n’abana bacika integer kurushaho. Ejo bundi duherutse guseka umuntu atubwira ati wahora n’iki ubu nta nubwo nkihamagara abantu COVID imeze nabi. Ibyo aribyo byose guhamagara umuntu ni amaunite ya MTN ugura ugashyira muri telephone yawe ugahamagara umuntu ukamubaza amakuru, ntaho bihuriye na COVID-19. Nibyo COVID-19 yagize ingaruka ku bukungu bw’abanyarwanda kubera imirimo imwe n’imwe yagiye ihagarara ariko muri iki gihe ibintu bisa n’aho byose byafungutse, dufate ingamba cyane urubyiruko mu gukora natwe ababyeyi kugira nfo tubashe kwiteza imbere no guhanga n’ingaruka z’iki cyorezo mu bukungu.