Rwamagana: Ibyumba by’amashuri byubatswe byoroheje ingendo

Kimwe mu bigo by'amashuri bishya byubatse i Rwamagana, mu kurwanya ubucucike n'ingendo ndende.

Mu kugabanya intera abana bakoraga bajya kwiga, bikabaviramo kunanirwa, gutsindwa no kureka ishuri, mu Karere ka Rwamagana hubatswe ibyumba by’amashuri bisaga 911, n’ubwiherero busaga 1000.

Mukamana Emiliene wo mu mudugudu wa Nyagahinga, akagari ka Ruhunda, Umurenge wa Gishari, ni umubyeyi w’abana 2 biga ku kigo cya GS Nyagahinga yavuze ko ubundi abana bazaga bafite umunaniro udasanzwe, ntibabone n’umwanya wo gusubiramo mu masomo babahaye. Aho yagize ati “Mu Kagari kacu nta kigo na kimwe cy’ishuri twari dufite, iyo twakeneraga ishuri ry’umwana hari nubwo wagendaga ugasanga imyanya yaruzuye abana ari benshi, bigatuma umwana azatangira amasomo atinze”. Ubu byazanye impinduka mu myigire, babasha kugera mu rugo kare, bakagira utuntu two mu rugo bakora, bakabona n’umwanya wo gusubira mu masomo.

Yashimiye Leta n’ubuyobozi bwabatekerejeho bakabona ko bafite ikibazo cy’amashuri adahagije.

Yakomeje agira ati “Ubu abana bacu biga tubizeye, tubona n’umwanya wo kuza gusura ikigo kubera ko ari hafi, ukamenya imyigire y’umwana wawe bigatuma umenya na mwarimu umwigisha, ubundi hari igihe umwana yigaga akamara n’igihembwe utaramenya na mwarimu umwigisha, ukareba itike uri butange ukumva n’ikibazo”.

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu twahaye izina rya Bizumuremyi Paul, avuga ko mbere yigaga I Ruhunda, hakaba haramuberaga kure kubera urugendo runini yakoraga. “Najyaga ku ishuri simbone ukuntu ngaruka saa sita ngo njye kurya, bigezeho ncika intege zo gusubira ku ishuri kubera urugendo”.

Yakomeje agira ati “Ndishimye, ndashimira n’abayobozi batwegereje amashuri hafi, ngerera ku ishuri ku gihe, intego yanjye ni ukwiga nkazaba umuntu ukomeye mu bayobozi muri iki gihugu cyacu. Nkaba nshishikariza abandi bana bataraza kwiga kuza kwiga bakaziteza imbere”.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyagahinga, Niyonsaba Jacqueline yavuze ko iki kigo kitaraza abana byabavunaga cyane mu myigire kubera urugendo bakoraga, abandi bagata amashuri, harimo n’abigaga batabishaka.

Yakomeje agira ati “Abana bariga bishimye, bazira igihe, 85% by’ababyeyi baza gusura abana ku ishuri, umubyeyi arahinga agahingura akaba yapanga ikigoroba akaza gusura umwana ngo arebe uko bimeze mu masomo, ikindi niyo dutumije inama y’ababyeyi baritabira kuko baba baturuka hafi y’ikigo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri cyatangijwe na Nyakubahwa wa Repubulika. Ngo icyambere cyari ukugabanya intera abana bakoraga bajya kwiga kuko hari abakoraga urugendo rurerure bikabaviramo kunanirwa bityo ntibige neza ngo batsinde, icyakabiri cyari ukugabanya ubucucike mu mashuri kugira ngo umubare w’abana mwarimu yigisha ugabanuke.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Mu karere ka Rwamagana aho abana bakoraga ingendo ndende hose, twabanje gukora inama turahamenya, dukurikizaho gushaka ubutaka, twubaka amashuri, kandi tubona byaratanze umusaruro kuko ntahantu mu Karere ka Rwamagana abana bagikora urugendo rurerure bajya kwiga amashuri abanza, n’ubucucike bwaragabanutse ariko ntabwo bwashize, bivuze ko tugifite urugendo ariko rutari rurerure”.

Bimwe mu byumba by’amashuri byubatswe byasuwe n’Akarere  ka Rwamagana birimo; ishuri ribanza rya Nyagahinga, GS Ntsinda na GS Nkomangwa.

Ibyumba by’amashuri.
Ubwiherero abanyeshuri bubakiwe.
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 ⁄ 4 =