Imbugankoranyambaga mu bucuruzi ryakemuye ibura ry’abakiriya

Zimwe mu mbugankoranyambaga zifashishwa cyane mu bucuruzi.

Ubwo hirya no hino mu gihugu Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza abanyarwanda kwihangira imirimo mu byiciro bitandukanye, iyo ugeze mu bakora umuga wo gucuruza bo bavuga ko amafaranga yabyuze kuko ngo abakiriya babuze, bamwe bakavugako bashobora kwirirwa bicaye bategereje abakiriya bukabiriraho ntawe babonye ariho bahera bavuga ko amafaranga habuze. Iradukumda Richard umuyobozi wa kampani yitwa @consulting Rwanda, ifasha abacuruzi kumenyekanisha ibyo bacururuza binyuze mu miyoboro itandukanye ikorera kuri murandasi avugako abacuruza bakwiye kuva mu kiciro cyo kwirirwa bicaye bategereje abakiriya bakabashakisha bakoresheje iyi miyoboro itandukanye y’ikoranabuhanga nk’imbugankoranyambaga kuko bizabongera abakiriya ndetse no kumenyekanisha ibyo bacuruza byisumbuyeho kandi bitabahenze.

Ubusanzwe iyo umucuruzi ashaka kumenyekashisha ibyo acuruza mu buryo twakwita ubwa kera ni ugutanga pubulisite ku maradiyo na za televiziyo ibyo benshi bavuga batabasha kuko bihenze, cyangwa se bakicara bagategereza ko abaguzi bizana.

IRADUKUNDA Richard, umuyobozi wa kampani yitwa @CONSLTING RWANDA, ifasha abacuruzi mu kumenyekanisha ibyo bacuruza binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ubwo yatangizaga ku mugarago iyi kampani ye mu kiganiro   babwiye ababacuruzi bitabiriye iki gikorwa ko bigeze ngo abacuruzi bave  mu bucuruzi yakwita ubwa gakondo bwo gutegereza abakiriya biyicariye hubwo bakitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye kuko bizabongerera abaguzi kandi badahenzwe.

Yagize ati: “mu gihe tugezemo buri wese akeneye ikoranabuhanga muri byose, cyane mu bucuruzi, hano mu Rwanda biracyari hasi, bamwe ntibazi uburyo bwo gukurura abakiriya bakoresheje imbuga nkoranyambaga kandi nibo benshi, urugero hari abafite fasibuku (facekbook) ariko ugasanga batajya bayamamarizaho, kandi ikurikirwa n’abantu benshi abandi ugasanga bafite wotsapu yitwa bizinesi (WhatsApp Business) ariko ntakintu bayikoresha kandi bacuruza ndetse n’izindi mbuga nyinshi, izi zose hari uburyo  dufasha abacuruzi kuzikoresha kuburyo inshuti zawe zose zibasha kubona ibyo ucuruza uko bikaba byafasha mu kongera abaguzi udahenzwe kandi bitagutwaye n’umwanya.”

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko bisigaye bigoranye kubona amafaranga mu  mwuga wo gucuruza kuko abakiriya ngo babuze. Iyo ubabajije niba hari zimwe mu mbuga nkuranyambaga bakoresha mukumenyekanisha ibyo bacuruza basubiza ko uretse wotsapu (whatsapp) ntazindi bazi uretse koba batanga amapubulisite ku maradiyo ndetse n’amateleviziyo kandi ko byo usanga bihenze cyane.

Uwase ni umwe mubacuruza imyenda y’abagore n’iy’abagabo ndetse n’ibindi bitandunaye mu karere ka Musanze, yagize ati: “ubucuruzi muri rusange ntiburi kugenda neza ko amafaranga yabuze kuko abaguzi babuze, turicara tgategereza hari ubwo bwira ntawe uguze”. Kubijyanye n’uburyo bamenyekanishamo ibicuruzwa byabo Uwase yunzemo ati: “njye ntabundi buryo nkoresha menyakanisha ibyo ncuruza uretse wotsapu, ibindi birahenze sinabikoresha.”

Niyitegeka Théogène ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro, ubusanzwe acuruza serivise urugero ko kumenyera abacuruzi bambukiranya imipaka ibijyanye n’imisoro ndetse n’ibindi, ariko ngo n’ubwo asanzwe akoresha imbuga nkoranyambaga mu guha abakiriya be serivise ngo hari byinshi yamenyeye aha.

Yagize ati: “hari byinshi menyeye hano nk’uburyo bwo gukoreha facebook yatubwiye numvise bwatanga umusaruro cyane ku babukoresha, kndi nanjye ndumva nzamwitabaza kuko uburyo numvaga byanakorwamo bitandukanye nibyo nibwiraga, azamfasha kandi nizeye ko  bizanyongerera abakiriya.”    

Nyiraneza Spèciose we ni umuturage ukenera guhaha , avuga ko n’ubwo ageze mu myaka ikuze, ariko abona hanekewe ikoranabuhanga mu bucuruzi kuko abantu umwanya wo kwirirwa bazenguruka bashakisha ibyo bashaga guhaha batakibibonera umwanya uhagije ndetse rimwe na rimwe bigatuma bahendwa, uyu mubyeyi akavuga ko kuri ubu mu Rwanda abantu benshi basigaye bafite za simatifone byakoroha ko abacuruzi bajya bashyira ibicuruzwa byabo ku mbuga nkoranyambaga nyinshi zitandukanye ndetse n’ibiciro biryo abaguzi bakabasha kwihitiramo aho bagurira kuko haba hariho benshi kandi umuguzi adataye umwanya we yiriye azenguruka.

Iyi kampani ya @CONSULTING RWANDA, ngo nubwo imaze amezi make itangiya, ngo bamaze kubona abacuruzi bakorana basaga 60 bo mu Mugi wa Kigali, ndetse bakaba banateganya no kumenyekanisha ibi bikorwa byaro no mu gihugu hose kuko ngo uburyo bakoramo ari umwihariko wabo ntayindi kampani ibikora mu Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 15 =