“Nta mwana ukwiye kuvutswa amahirwe yo kwiga”  

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba ari kumwe n'abayobozi b'akarere ka Nyagatare na Gatsibo, Ingabo na Polisi.

Mu kiganiro cyabereye mu Karere ka Nyagatare cyahuje abanyamakuru n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, aho ingingo nyamukuru y’ikiganiro yari “amatora y’inzego z’ibanze”.

Hibanzwe no kubindi bibazo birimo amafaranga y’inyongera mu mashuri atuma hari abana bavutswa kwiga. Abayobozi bemeje ko ayo amafaranga ari komite y’ababyeyi igomba kuyemeza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe, Davis Claudiane yavuze ko iyo urebye Nyagatare ahantu iteretse, ari hirya no hino hashyizwe amashuri, intumbero y’igihugu ari ukugira umwana wize, yaba umukene, ari nufite ubushobozi.

Yagize ati “reka n’umubyeyi agire uruhare, ababyeyi bavuze bati ko turerera ku kigo turi benshi ninde uri butange amafaranga ninde utari buyatange”.

Ngo ababyeyi babikoze byaba ari byiza ariko nanone habonetse n’abatabishoboye bikavamo ko umwana yicara baba bataye umurongo rusange igihugu cyafashe. Ngo hazajya harebwa uko bikorwa babikurikirane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard asubiza iki kibazo yavuze ko komite y’ababyeyi ariyo igomba kwemeza ko ayo mafaranga y’inyongera yishyuzwa.

Ku kijyanye nibyo kurya (school feeding) yavuze ko Atari ngombwa ko abantu batanga amafaranga; kuko hari amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yatanze ko umubyeyi ashobora kutabona amafaranga ariko agatanga ibiryo; akaba yatanga ibiribwa bifite agaciro kangana nayo mafaranga.

Yakomeje agira ati “Umuturage ashobora kuba adafite amafaranga ariko afite ibishyimbo, ibigori, yejeje ibijumba ibyo byose rero iyo abizanye ku ishuri babishyira mu gaciro k’amafaranga bikaba byasangirwa n’abandi bana batanze amafaranga”.

Muri iki kiganiro, Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana yibukije abaturage kugira uruhare mu matora kuva kubafite imyaka 18 kuzamura. Mu Ntara y’ Iburasirazuba, abagejeje imyaka yo gutora barenga 1,800,000.

Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro.
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 7 =