Gatsibo: Imboni z’umutekano mu guhashya abasambanya abana bagahungira mu bihugu bituranyi

Imboni z’umutekano za Gatsibo.

Akarere ka Gatsibo kahuguye imboni z’umutekano zigera ku 179, zizafasha mu bukangurambaga bwo kurwanya abahohotera abana bakajya kwihisha mu bihugu bituranyi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Nyirahabimana Sorina, yavuze ko Gatsibo iza mu turere twambere tugira umubare uri hejuru w’ abana basambanijwe bagaterwa n’inda; asaba imboni n’ubuyobozi bw’akarere kwegera imiryango nkuko babyiyemeje batavuga ngo ntibindeba, bagakumira abahohotera abana mu buryo bunyuranye.

Yanaburiye abahohoteraga abana bakajya kwihisha mu bihugu bituranyi kuko itegeko ririmo guhindurwa kugira ngo icyaha cyo gusambanya abana kijye mu byaha bitagira ubuzime kuko ari icyaha gihangayikishije umuryango nyarwanda.

Aho yagize ati ” Twari twarabonye haradutse abantu bamara gusambanya, kwangiza umwana, bakambuka umupaka hazashira igihe bakazabona umuntu arongeye araje ubwo rero ibyo ntabwo bizongera ukundi, icyaha cyo gusambanya abana kigiye kujya mu byaha bitagira ubuzime”.
Abitabiriye aya mahugurwa bemeza ko amahugurwa bahawe atazaba amasigaracyicaro.

Ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Kiziguro, Umutesi Sarah yavuze ko kubufatanye n’abantu batoranijwe bagiye gukaza umutekano bareba icyawuhungabanya bakagikumira kitaraba. Aho yagize ati ” Ibyaha bitwugarije cyane birimo gutera abangavu inda, ku buryo dufite abangavu 38 batewe inda, muribo 14 gusa akaba aribo bamaze guhabwa ubutabera.Tugiye gushyiramo imbaraga nabihishe mu bihugu bituranyi bakurikiranwe”.

Habiyambere Celestin Sareh, wo mu Murenge wa Gitoki we yagize ati ” Ikibazo gikunze kubaho ni uko n’abana bahohoterwa batamenya ko bahohotewe. Tugiye gukora ubukangurambaga kugira ngo ba bana bahohoterwa bashobore kuvuga”.

Yavuze ko igituma aba bana batavuga ababahoteye ari uko bababeshyeshya ibintu akamuha nk’amafaranga 500 cyangwa 1000, indezo akumva ko adashobora kumuvuga kuko atakongera kubibona.
Habiyambere yagize ati ” tuzazamurira imyumvire y’umwana wahohotewe abone yuko icyaha ari icyaha ahagurukire kukirwanya”.

Ibyaha bikunze kugaragara muri aka Karere harimo amakimbirane mu muryango, gukubita no gukomeretsa, ubujura, ibiyobyabwenge n’icyaha cyo gusambanya abana.

Mu mwaka wi 2018-2019 abana basambanijwe ni 3,215 muribo 97,5% n’abakobwa; 28,9% bari munsi y’imyaka 10 y’amavuko. Muri 2019-2020 abana basambaniijwe ni 4,265. Abahungu basambanijwe ni 111 bangana na 2,6% , naho abakobwa bangana na 97,4%.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 × 3 =