Amashuri makuru na Kaminuza: Hari abatsindwa kuko banze guteretwa n’ababigisha
Amwe mu mashuri makuru na za Kaminuza, hari abarimu batereta abanyeshyuri bigisha, bakwanga bikabaviramo gutsindwa, babyemera bagatwara inda batateguye cyangwa bakandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Abanyeshuri bamwe ntibazi ko ari ihohoterwa, n’ababizi bavuga ko kubona ibimenyetso bigoye ndetse abandi bo bakabyishimira kuko babiboneramo amanota, impano ndetse no guterwa ishema ko bakunzwe n’abarimu.
Umunyamakuru wa thebridge.rw aganira n’umukobwa wasoje ikizamini cya leta uyu mwaka 2021, mu ishuri riherereye mu karere ka Ruhango, yatangiye amubaza.
Ese haba hari abarimu bahohotera abakobwa, babatereta kuburyo ubyanze byamugiraho ingaruka?
Njye maze byambayeho, mwarimu yansabye ko dukundana, ndabyanga akajya ampa amanota make, gusa ntiyampaye echec (amanota ari munsi y’icyakabiri). Nyuma headmaster (umuyobozi w’ishuri) yamenye ko uwo mwarimu atereta abakobwa, ahamagara abakobwa bicyekwako ko yaterese nanjye ndimo, umwe umwe mu minsi itandukaye, arambwira ngo nintamubwiza ukuri arantuma ababyeyi, nuko mubwira ko yansabye ko dukundana nkabyanga. Ariko kuko tutigeze turyamana ntago bamwirukanye ahubwo bamuhaye woning baramwihanangiriza bamubwira ko nazongera azirukanywa.
Undi mukobwa nawe wasoje amashuri ku kindi kigo cyo mu karere ka Ruhango, abajijwe n’umunyamakuru ikibazo nkicyamugenzi yasubije atya.
Egooo, nibyo gusa hari umukobwa twiganagaga yakundanaga na mwarimu akamuzanira imbuto n’ibiryo.
Byari byemewe ko umwarimu agemurira umunyeshuri?
Kuko ari umwarimu ntawari kumutangira, yahitaga amutumaho ngo bamubwire aze kumufasha gukosora, akabimuhera muri salle de prof (icyumba cy’abarimu).
Byari byemewe ko umunyeshuri akosora abandi banyeshuri?
Yari amayeri. Ariko yabikoraga headmaster atabizi kuko yabyangaga kubi, iyo yamenyaga umwarimu utereta abakobwa yahitaga amwirukana.
Undi nawe wakundanaga na mwarimu turangije ibizamini, mu kwa munani 2021 bahise bakora ubukwe, yaratwite.
Ndetse hari n’undi wasanze prof aho yabaga babafata basambana, headmaster yari yarakuruye amakuru amushyiraho ingenza, baramufata bahita birukana mwarimu. Ni benshi babikora.
Ese abo bakobwa babikora babiterwa n’ubukene?
Reka da, ubwo uyobewe irari, niryo ribibatera bo baba bumva ari ishema. Ntibatekereza imbere heza habo, bumva ko ubuzima barimo aribwo bwiza kandi mbona baba biyicira icyerekezo.
Si mu mashuri yisumbuye ihohoterwa rikorerwa abakobwa rigaraga gusa naza Kaminuza nuko.
Umukobwa wiga muri Kaminuza imwe iherereye mu Mujyi wa Kigali, aganira n’umunyamakuru yamubwiye ko ” Umwarimu yamusabye ko aza kumusura bakirirwana umunsi wose, abyanze amuha amanota make cyane kuko bimusaba kuzongera kwiga iryo somo”.
Ati” nubu ndibaza uko bizagenda nakomeza akaritwigisha niyo nakuzuza yampa make. Nariturije ubwo nzongera ndisubiremo, namurega he se? Igitangaje uwo mwarimu aherutse guterera ivi umukobwa bafitanye ubukwe. Ariko agatuma mperanwa n’isomo atari uko ryananiye”.
Nubwo hari abarimu bamwe bahohotera abanyeshyuri hari n’abanyeshuri babigiramo uruhare.
Umunyeshuri nawe wiga muri imwe muri Kaminuza zi Kigali, waganiriye n’umunyamakuru yavuze ko hari n’abakobwa babyitera.
Ku ishuri hari umukobwa akora ibishoboka byose agasohoka kenshi akanyura iruhande rwa mwarimu yamugeraho agakupita ikibuno, akabikora inshuro zirenga ishatu, ku buryo umwe mu barimu yageze aho akubitaho. Umukobwa ubona biramunejeje noneho akajya abikora kenshi, mwarimu akajya akubitaho akavuga ngo mbega ibisusu. Ibi byanatumaga mwarimu amuha amanota menshi.
Guhohoterwa nabakabarinze hari ababikuramo ibikomere
Undi mukobwa waganiriye n’umunyamakuru wize muri Kaminuza imwe mu Majyepfo, yagize ati ” Sinshobora kuzibagirwa uko nasibiye bitewe n’umwarimu watwigishaga icyongereza yantumyeho ngo duhurire ahantu ndanga akampa amanota make bituma nsibira, mugenzi wanjye nawe yabisabye baramusibije, bituma atanarangiza kwiga kuko basaza be ntibongera kumurihira ahita yishakira umugabo.
Akiganira nawe azenga amarira mu maso yagize ati ” Hari umwana w’umukobwa isomo ryafashe, yari imfubyi iyo asibira ntiyari gukomeza, yaremeye aryamana na mwarimu anamusabye ko bakoresha agakingirizo arabyanga nuko bakoreraho ahita anamwanduza virusi itera SIDA”. Yagiye gukira icyo gikomere bigeze kure kuko nibwo bwa mbere yarakoze imibonano mpuzabitsina.
Mu nkuru itaha tuzababwira icyo amategeko abivugaho ndetse nicyo abahanga mu buzima bwo mu mutwe babivugaho.