OPFR: Ishyize imbaraga mu kugira abanyamakuru mpuzamahanga

Kandama Jeanne, Perezidante wa OPFR ari kumwe n'abayobozi bo mu nzego za Leta hamwe na Ambasaderi w'igihugu cy'Ubufaransa mu Rwanda, bafungura amahugurwa ku myandikire y'inkuru.

Umuryango w’abanyamakuru bavuga ururimi rw’igifaransa mu Rwanda OPFR (Organisation de la Prese Francophone au Rwanda), ushyize imbaraga mu gukoresha ururimi rw’igifaransa mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse abanyeshuri basohotse mu mashuri y’itangazamakuru bakajya ku isoko mpuzamahanga.

Perezidante wa OPFR, Madame Kandama Jeanne avuga ko kuba mu Rwanda hari abanyarwanda benshi bakoresha igifaransa hanagomba kubaho abanyamakuru bandika mu rurimi rw’igifaransa, kandi ko umunyarwanda atagomba kwandikira abanyarwanda gusa ahubwo agombwa kwandikira abatuye Isi, kuko ahanini ibitangazamakuru byinshi biri kuri murandasi. Yagize ati ” Ari abanyarwanda bakoresha ururimi rw’igifaransa, ari abantu bose bakoresha urwo rurimi ku Isi tugomba kubandikira”.

Ibyo OPFR imaze gukora mu gihe cy’imyaka 3

OPFR Yafashije Ibigo by’amashuri abanza nayisumbuye agera kuri 6 gukora journal ecole, ibafasha kwandika inkuru zinyura mu bitangazamakuru byabo, ihereye ku bafite imyaka 11 kugeza kuri 15. Ibatoza kuzaba abanyamakuru beza bejo hazaza.

OPFR yongereye ubushobozi abanyamakuru bakoresha ururimi rw’igifaransa, ku ngingo zitandukanye harimo uko bakora inkuru muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid19, gukoresha ikoraranabuhanga, imyandikire y’inkuru n’ibindi.

Ibyo OPFR iteganya kuzageraho mu myaka iri imbere

Nkuko Perezidante wa OPFR Kandama Jeanne yabigarutse hari ibyo bashaka kugeraho byibuze mu myaka itanu iri mbere ndetse bakaba babishyiramo imbaraga.

Kubona inkuru nyinshi zanditse mu rurimi rw’igifaransa muri buri gitangazamakuru cyangwa abanyamakuru benshi bandika mu rurimi rw’igifaransa; ibitangazamakuru bikoresha amashusho hakabonekamo ibiganiro byinshi n’amakuru bikoze mu rurimi rw’igifaransa.

Amashuri y’itangazamakuru yigisha ururimi rw’igifaransa, abanyeshuri bagasohoka bari ku isoko ry’umurimo atari hano mu Rwanda gusa ahubwo no ku ruhando mpuzamahanga. Aho yagize ati ” Umwana uvuye muri Kaminuza akaba yaza akajya gukora muri Jeune Afrique, France 24 nahandi kubera ko yabonye ubumenyi buhagije bwo kwiga neza itangazamakuru noneho akanakora no mu rurimi rw’igifaransa”.

Mu kuzamura ururimi rw’igifaransa hongerewemo imbaraga mu mashuri abanza n’ayisumbuye nkuko Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze REB, Dr Mbarushimana Nelson yabisobanuye.

” Twongereye amasaha yo kwiga ururimi rw’igifaransa kugira ngo abana barusheho kukimenya, turimo gukora na OIF, hari umubano dufitanye guverinoma y’u Rwanda yagiranye niy’ Ubufaransa ibinyujijie muri OIF Organisation internationale de la Francophonie (Umuryango mpuzamahanga w’abakoresha ururimi rw’igifaransa), kugira ngo haze abarimu b’inararibonye baze bafashe mu kwigisha igifaransa”.

Ibi bikazafasha abanyeshuri kumenya neza ururimi rw’igifaransa; haba kuruvuga no kurwandika, kurukoresha mu uruhando mpuzamahanga nde no isoko mpuzamahanga.

Ambasaderi w’igihugu cy’Ubufaransa mu Rwanda, Anfre Antoine avuga ko centre y’igifaransa yafunguwe izafasha abanyarwanda kumenya ururimi rw’igifaransa cyane ko harimo ibitabo byo kuvomamo ubumenyi butandukanye.

OPFR ni umuryango ugamije guteza imbere ururimi rw’igifaransa no kongerera ubushobozi abanyamakuru bakoresha ururimi rw’igifaransa, ukaba waratangiye mu mwaka wi 2018.

Kandama Jeanne, Perezidante wa OPFR ashimira abanyamakuru bitabariye amahugurwa.
Peacemaker Mbungiramihigo.
Jean Damascene Manishimwe.
Patrick Nyiridandi
Janvier Namahoro, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda
Emmanuel Munyarukumbuzi.
Abanyamakuru batandukanye bakoresha uruimi rw’igifaransa baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye; ibikorera kuri murandasi, radio na television.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 4 =