Itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu gukumira no kurwanya ibyaha

Ufite micro Cléophas Barore uyobora Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, umukurikiye Col. Jeannot Ruhunga, umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha na Andrew Kananga uyobora Urwego rutanga Ubufasha mu by’Amategeko

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwashimiye itangazamakuru n’abanyamakuru ku ruhare bagira mu bukangurambaga mu gukumira no kurwanya ibyaha. Ibi byatangajwe mu kiganiro hagati y’uru rwego n’inzego zihagarariye itangazamakuru, Urwego rutanga Ubufasha mu by’Amategeko n’abanyamakuru.

Col. Jeannot Ruhunga, umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, avuga ko uru rwego rugamije kongera ireme ry’ubugenzacyaha kugira ngo rurusheho gukora kinyamwuga, no kuba umusemburo w’ubutabera.   Inshingano za RIB zirimo gukumira, gutahura no kugenza ibyaha. Kugira ngo igere neza ku nshingano zayo ikaba ikeneye ubufatanye n’izindi nzego airko cyane cyane itangazamakuru kuko rigira uruhare mu gukumira ibyaha ndetse no kubitahura.

Yagize ati “akamaro k’itangazamakuru mu gukumira ibyaha ntabwo gashobora kwirengagizwa kuko ryagize uruhare runini kugeza ubu, turabizi ko itangamakuru ritariho, uru rwego rw’ubugenzacyaha rutabasha kuzuza inshingano zarwo neza kuko iyo itangamakuru rikoze kinyamwuga bitanga umusaruro ushimishije mu gukumira ibyaha kandi twizeye ko ubufatanye n’itangazamakuru buzakomeza.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC, Cléophas Barore avuga ko kubakira abanyamakuru ubushobozi bibafasha gukora inkuru zicukumbuye, zanafasha uru rwego kugera ku muzi w’icyaha. Ati “Mufite ubuhanga bwinshi mukoresha mu kugenza icyaha, turatekereza ko mwahugura itangazamakuru, rikabasha kugira ubuhanga nk’ubwo mukoresha, rikajya ribukoresha mu gukora inkuru zaryo zicukumbuye kuko dusanga ari bwo buryo bwiza bw’imikoranire twifuza mu guhashya no gukumira ibyaha”

Ku itariki ya 30 Mata, RIB  yatangiye ubukangurambaga  bwo gukumira ibyaha ifatanyije n’abaturage, ikaba yaratangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba  mu karere ka Ngoma iganira ku buryo bwo gukumira ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abana, irikorerwa mu miryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Tariki ya 7 Gicurasi ni mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, ahazaganirwa ku cyaha cya ruswa no kudatanga serivisi nziza, tariki ya 14 Gicurasi ni mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi ahazaganirwa ku cyaha cyo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge. Tariki ya 21 Gicurasi ni mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro ahazaganirwa ku cyaha cyo kwangiza ibidukikije. Tariki ya 28 Gicurasi ubu bukangurambaga buzasorezwa mu mujyi wa Kigali kuri stade ya Nyamirambo ahazaganirwa ku byaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 ⁄ 11 =