Muhanga: ADEPR yahagurukiye gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu mikino

Abana bigishijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b'abakobwa n'abagore babifashijwemo n'itorero ADEPR

Nkuko inzego zitandukanye mu Rwanda zisabwa kugira uruhare rufatika mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ,itorero ADEPR naryo ntiryatanzwe muri iyi gahunda. Ni muri uru rwego naryo muri iyi minsi 16 ryashyizeho ibikorwa bitandukanye byo kurirwanya, harimo umupira w’amaguru ndetse no gusoma ibitabo.

Nk’uko mu Rwanda n’isi yose biri mu gihe cy’iminsi 16 y’umwihariko yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira cyane abana n’abagore. Binyuze mu mupira w’amaguru wahuje abana b’abakobwa bo muri paroisse ya Gahogo na Nyabisindu mu itorero ry’akarere ka Muhanga, bamwe mu bana b’abakobwa bari bitabiriye iki gikorwa bishimiye uburyo bashyiriweho n’itorero ryo kwigishwa uburyo bakwirinda ababahohotera, n’uburyo bamenya guhakana.

Akeza Abimana Angelique umwana w’umukobwa urangije umwaka wa kabiri w’amashuli yisumbuye, akaba anasengera muri ADEPR paruwasi ya gahogo aragira ati “njyewe nishimiye cyane iyi gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane ku bana b’abakobwa ndetse n’abagore,itorero ryacu ryaduteguriye.Kuko byamfashije gusobanukirwa na zimwe mu nzira zaganisha umukobwa kukuba yahohoterwa bitewe n’inkuru ziri mu dutabo baduha tugasoma nyuma yo kuba twahuye n’abandi bana tuba tutari tuziranye. Bituma dutaha dufashe ingamba nshya”.

Ineza Shimwa Aliane nawe yishimira ko itorero ryabatekerejeho mu kubigisha kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore, ati”njyewe isomo nkuyemo nuko twamenya guhakanira abashaka kudushukisha ibintu byatugeza kuguhohoterwa, kandi igihe hari uwahohotewe akabivuga hakiri kare kugira ngo hirindwe ingaruka zaryo aho bigishoboka.”

Rev Ruganza Ephraim Umushumba w’Itorero ADEPR Paroisse Gahogo avuga ko gahunda yabo atari ukwigisha ijambo ry’Imana gusa, ahubwo ko bo nk’itorero bagomba no gufasha Leta mu gushyira mu bikorwa gahunda iba yashyizeho zitandukanye, ati “muri iyi iminsi 16 y’umwihariko yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, twebwe twasanze tugomba guhuriza hamwe abana b’abakobwa baba abo mu itorero n’abandi basengera ahandi, tukabahuriza mu gukina umupira w’amaguru. Tukabaha udutabo dukubiyemo inkuru zirimo uburyo bashobora kwirinda ihohoterwa rishobora kubakorerwa, abana ubona barabyishimiye cyane ndetse itorero rikaba rifite intego yo kubigeza hirya no hino mu gihugu”.

Uyu mushumba w’iri torero avuga ko mu nyigisho zabo za buri munsi bibanda mu kwihana ibyaha, ati”bityo rero usanga twebwe abapasitori batwisangaho bakatuganiriza ibibazo byabo. Akenshi abana b’abakobwa batugana baba barahuye n’ihohoterwa kuko ubona ari nk’icyorezo, tugomba guhagurukira rimwe ndetse dufatanyije n’inzego za Leta tukamagana iri hohoterwa”.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abagore n’abana ni imwe mu nzitizi zibangamiye iterambere n’uburenganzira bwa muntu. Kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza kuya 10 Ukuboza buri mwaka, ku isi hose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 19 =