Amateka yo mu Bisi bya Huye, aho Nyagakecuru yaratuye
Umukecuru Muhimakazi Antoniya w’imyaka 104 utuye mu murenge wa Huye, akarere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo arasobanura amateka yo kwa Nyagakecuru mu Bisi bya Huye yemeza ko yanajyagayo gusoroma intagarasoryo akiri muto gusa Nyagakecuru ntiyari akiriho kuko yabayeho mu kinyejana cya 16.
Muhimakazi avuga ko hari ku Ngoma y’Umwami Ruganzu Ndoli mu kinyejana cya 16, mu Bisi bya Huye hakaba hari hatuye umukecuru Benginzajye uzwi ku izina ry’akabyiniriro rya Nyagakecuru, umugabo akitwa Samukende, watwaraga Ubungwe. Nyagakecuru yabaga mu nzu yubakishije imiyonza n’ibitovu igakikizwa n’ibihuru. Akaba yari azwi cyane afatwa nk’igihangange kuko yari azi kubuguza. Binavugwa ko uyu mukecuru yari atunze inzoka nini cyane yitwa uruziramire ariyo yakuragamo ububasha butuma aba igihangange.
Ikindi ni uko ibitero byose byagabwaga kuri Nyagacekuru inzoka ye yahanganaga nabyo ikabatsinda, ibi bikababaza Umwami Ruganzu kuko Nyagakecuru yafatwaga nk’igihangange no kumurenza. Ndetse Umwami yasabye isogi n’intagarasoryo Nyagakecuru arazimwima.
Ikindi ni uko Umwami Ruganzu uko yajyaga kubuguza na Nyagacekuru, Umwami yatsindwaga.
Muhimakazi akomeza avuga ko Ruganzu yaje kwiga amayeri yigira inshuti ya Nyagakecuru amworoza ihene zirya bya bitovu, ya nzoka irigendera kandi iyi nzoka niyo bavugaga ko ibamo imitsindo ya Nyagakecuru. Umwami Ruganzu yahise amutera yifashishije ingabo ze zitwaga Ibisumizi, aramwirukankana amugeza ku rutare rwa Munanira i Busoro akaba ari naho Nyagacekuru yaguye.
Kuri ubu iyo utembereye mu mpinga y’uyu musozi ufite ubutumburuke bwa metero 2400 uhasanga bimwe mu bimenyetso bigaragaza amateka ya Nyagakecuru.
Ikiyaga gito ari nacyo inka za Nyagakecuru zashokeragaho, ndetse hakaba hakigaragara ibitovu, umwobo w’uruziramire, urutare ruriho igisoro Umwami Ruganzu na Nyagakecuru babugurizagaho n’amajanja y’imbwa.
Mu rwego rwo gushyigikira ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka ya Nyagakecuru kuri ubu hakaba hari ishyirahamwe ryitwa Mountain Sports Club Ibisumizi rifasha abantu kuzamuka uyu musozi bakora sport n’ibindi bikorwa bibungura ubumenyi ku mateka yaharanze.