Matyazo: Bimwe mu bibazo by’ingutu byabonewe ibisubizo

Matyazo baterewe umuti wica nkongwa zo mu bigoli

Abatuye mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero barishimira ko ibyari imbogamizi kuri bo, hari ibyakemutse babikesha ubuvugizi bakorewe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, mu kiganiro gihuza abaturage n’abayobozi cyabaye muri Gicurasi uyu mwaka wa 2018.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri uyu murenge cyahuje abaturage n’abayobozi, abaturage bagaragaje ibibazo by’ingutu: Mata uyu mwaka wa 2018 bahuye n’ikiza cy’imvura yangije imyaka yari mu mirima; nkongwa mu bigoli (ndetse abenshi barahinze bafashe inguzanyo muri za SACCO). Aba baturage banagaraje ikibazo cy’amazi, imihanda, umuriro w’amashanyarazi; nicyo kwishyura ubwishingizi mu kwivuza byabagoraga.

Nyuma y’ubuvugizi hari ibyabonewe ibisubizo

Mukankundiye Alphonsine utuye mu kagari ka Gitega, umurenge wa Matyazo aragira ati “baduhaye imiti ndetse baza no kudufasha kuyitera kubera ko nkongwa yari yarazahaje ibigoli twari twarahinze; ndetse ntawe ukijya kwivuza ngo agende yikoreye amazi ku mutwe  ubu yahageze,  ku kigo nderabuzima cya Gashonyi bahubatse ikigega cy’amazi mbere n’ abakozi bo kwa muganga birirwaga bavoma; ikindi n’imihanda ubu iragendwa imbangukiragutabara(ambulance) zizatwara abarembye ntakibazo “.

Kariba Antoine Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigare w’Umurenge wa Matyazo nawe yemeza ko mu bibazo abaturage bagaragaje mu kiganiro cya Pax Press gihuza abaturage n’abayobozi 85% byakemutse.

Uretse ibyo Mukandutiye yavuze byabonewe ibisubizo. Uyu Munyamabanga anongeraho n’ibi: icyari gikomereye abaturage cyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza cyarakemutse bamwe bishyuriye kuri za Sacco, akarere kaduhaye interineti yihuta kuri ubu tugeze kuri 93% mu gihe mbere twari kuri 60%, abaturage bari baratse inguzanyo bagahinga ubu twabahuje na Sacco bongererwa igihe cyo kwishyura inguzanyo bari barasabye. Ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ubu abashinzwe gutanga amashanyarazi batangiye gupima aho azanyura, ariko tukanakangurira abaturage gukoresha imirasire y’izuba”.

Umurenge wa matyazo ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Ngororero,ugizwe n’utugari 5 n’imidugudu 26, ukaba utuwe n’abaturage basaga 27000.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 18 =