Rusizi itumurikira tuyirinde abayitesha uburanga

Igice cy'imbere ni Rusizi naho inyuma ni mu Gihugu cya Congo

Iyo bavuze Rusizi tubona Akarere, tukazirikana Rusizi I na Rusizi II hari ingomero zibyazwa amashanyarazi u Rwanda rusangiye na RDCongo n’Uburundi. Ni mu majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda. Hari ikiraro gihuza u Rwanda na RDCongo kimaze igihe kinini cyuzuye gisimbura icya kera ariko kikaba kitaratahwa. Aho icyo kiraro kirambitse, niho uruzi rwa Rusizi rubyarwa na Kivu rugatemba hagati y’imisozi ibiri ibangikanye kandi itandukanyijwe n’urwo ruzi hafi na hafi ku buryo ushobora gutera ibuye ku wundi musozi uhagaze hakuno. Uri mu Rwanda hakuno ni mu Rwanda nyine naho hakurya ni muri RDCongo.

Iyi foto nayifashe ndi mu Rwanda kuri m 200 uvuye kuri cya kiraro gitwikiriye isoko y’uruzi rwa Rusizi ruva mu Kivu rugana mu Kiyaga cya Tanganyika. Ureba muri Congo aha ni kuruhande rw’ibumoso. Bariya bagabo batatu bari ku musozi wa Rwanda. Hakurya haboneka inzira y’abanyamaguru ni muri Congo. Hari umugabo wa kane wunamye ku nkengero y’uruzi, ari kogerezamo ibifu n’amara biri bukorwemo zingaro ziribwa mu kabare kari ahazamuka gato hejuru ya bariya bantu. Ku ruhande rw’iburyo ugana ahahoze icyitwaga perefegitura ya Cyangugu bari kuhubaka amazu yo kwakira abashyitsi kandi hakozwe neza kuburyo wicara ku rubaraza wumva amahumbezi y’ikivu. Ariko ifoto iraberaka ko ku rundi ruhande naho hari hakwiye gutunganywa ngo hakire abanyamatsiko bashaka kureba neza isoko n’amazi bya Rusizi, ahubwo habaye icyimboteri ama restaurant n’amaduka n’amaboutiki n’utubare bamenamo imyanda yabo.

Hagati y’iyo misozi ya RDCongo na Rwanda iteganye kandi yegeranye cyane, hari urujya n’uruza rwa forode (fraude) zikwepa imisoro. Zimwe zambuka na Nyungwe aho nanjye nanyuze nta mususu nubwo poropaganda zimwe zavugaga ko hari intambara y’abashaka kubuza u Rwanda umutekano.

Ndateza ubwega ku bayobozi ba Rusizi bazirikane ko inkengero za Rusizi no mu ruhande rugana amajyepfo ya Bugarama hakwiye gutunganywa hakabera abanya Rusizi n’ababagana. Mukanakoresha iyo turufu y’isoko ya Rusizi mukahagira ahanyaburanga n’abanyeshuri bakajya bahasura. Uko nahabonye, ubu ntihashamaje. Nyamara hafi yaho hari abaturage biyubakiye amazu agezweho batabura guterwa n’imibu n’amasazi azamurwa n’iriya myanda ivanzemo n’amavuta ya zingaro zogerezwa mu mazi ya Rusizi.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 × 2 =